Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Ni uruzinduko uyu musirikare yatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 Mata, rukazageza ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata, Maréchal Birhanu Jula yakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura na mugenzi we wa RDF, Gen Mubarakh Muganga.
Yahuye kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse kuri gahunda byari byitezwe ko kuri uyu wa Mbere asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku gisozi ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RDF yatangaje ko uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia mu Rwanda ari “amahirwe akomeye yo gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire” hagati ya RDF n’Igisirikare cya Ethiopia (ENDF).
Igisirikare cy’u Rwanda kandi cyatangaje ko ibiganiro bya Maréchal Jula n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku kurebera hamwe inzego nshya RDF na ENDF bafatanyamo mu bya gisirikare ndetse no mu nzego zifitanye isano na cyo.
Igisirikare cy’u Rwanda kandi gishimangira ko ruriya ruzinduko rushimangira umuhate w’u Rwanda na Ethiopia mu kugirana imikoranire ikomeye ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.

Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia mu Rwanda rwakurikiye urwo uw’iz’u Rwanda yagiriye muri kiriya gihugu ku wa 13 Werurwe.
Ni uruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.


