488202953_1148154257322855_8135641436209336723_n

Rutahizamu w’Umunya-Zimbabwe yabeshye ko yavunitse kugira ngo yiryohereze n’inkumi

Sangiza iyi nkuru

Mu buryo butunguranye, rutahizamu w’Umunya-Zimbabwe Tymon Machope ukinira ikipe ya Scottland FC n’ikipe y’igihugu, aravugwaho guhimba imvune kugira ngo abone umwanya wo kuba hamwe n’umukunzi we.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’iwabo, Machope ntiyagaragaye mu mukino Scottland FC yanganyijemo na Highlanders igitego 1-1, avuga ko yavunitse. Ariko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga b’iyo kipe, byagaragaye ko nta mvune afite, bikaba byateye urujijo abakunzi n’abayobozi b’iyo kipe.

Nyuma y’iki gikorwa, bivugwa ko Machope yahagaritswe by’agateganyo n’ikipe ye, nk’igihano cy’imyitwarire mibi. Ibi byakuruye impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe babyakira nk’urwenya, abandi babifata nk’agasuzuguro gakabije ku mukino w’umupira w’amaguru.

Ibi kandi byabaye inkuru ishyushye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, hari abavuze ko ari ibintu bisekeje, abandi bavuga ko Machope yakabaye ahanwa kubera kudaha agaciro ikipe n’umwuga w’umupira w’amaguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *