Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 15 Mata 2025, abantu benshi barapfuye, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ubwato bunini bwitwa “HB Kokolo” ku Ruzi rwa Congo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aya makuba yabaye ku mugoroba hafi y’umujyi wa Nganda Kinshasa, mu gihe ubwato bwakoraga urugendo hagati y’Icyambu cya Bolenge (Intara ya Equateur) n’Umudugudu wa Ngbondo.
Senateri Jean-Paul Boketsu Bofili, watowe muri Equateur, yababajwe n’iyi “mpanuka yindi y’ubwato” adatanze imibare nyayo y’abapfuye. Junior Bompongo, umunyapolitiki wo muri ako gace, ashimangira ko hakenewe igisubizo cy’inzego kihuse. Ati: “Ibyago bibiri byabereye mu karere kamwe mu minsi mike. Hazagomba gutamba ubuzima bungahe mbere y’uko hafatwa ingamba zifatika?”.
Yamaganye “ubufatanyacyaha mu gutererana” abaturage kw’abayobozi, kurenza urugero mu gupakira amato, kutagira amakoti arinda kurohama ndetse no kutagira kigenzura nubwo hatanzwe amasezerano menshi.
Ibi byago bishya bibaye nyuma y’icyumweru kimwe, ku ya 8 Mata 2025, harohamye ubwato bita JADOS, mu mpanuka yahitanye byibuze abantu 50 hafi ya Mbandaka.
Junior Bompongo arasaba “gahunda yihutirwa yo gutekanisha ubwikorezi bwo mu mazi”, yibutsa ko Uruzi rwa Congo “rutagomba kuba irimbi, ahubwo ari ihuriro”.
Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu, itariki ya 16 Mata, nta mibare yemewe yashyizwe ahagaragara n’abayobozi b’intara. Radio Okapi yagerageje kubona igisubizo kuri Guverineri wa Equateur ariko ntibyayikundira.


