IMG-20250416-WA0140

Umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC kwa Tshisekedi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro byabereye mu muhezo na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Gnassingbé ni we uheruka kugenwa n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko Tshisekedi na Perezida wa Togo wari unaherutse i Luanda baganiriye kuri gahunda y’ibiganiro bya Luanda.

Iti: “Nyuma y’uyu muhuro wamaze hafi amasaha abiri, Perezida Faure Gnassingbé ntabwo yigeze avugana n’itangazamakuru. Birumvikana ko uru ruzinduko rugufi i Luanda n’i Kinshasa ruri mu rwego rwo gusubukura inzira y’ubuhuza ku muhuza [mushya] wagenwe.”

Perezida Faure Gnassingbé yagizwe umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC, asimbuye kuri izo nshingano mugenzi we João Lourenço wa Angola wahawe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ni Lourenço weguye kuri ziriya nshingano mu gihe ibyo guhuriza mu biganiro Kigali na Kinshasa byasaga n’ibyatangiye kumuyobera; nyuma y’uko ibihugu byombi binaniwe gushyira mu bikorwa zimwe mu ngingo byagiye byumvikanamo zirimo iyo gusenya umutwe wa FDLR.

Byitezwe ko nyuma yo kuva i Luanda na Kinshasa Perezida wa Togo agomba no kujya i Kigali, aho agomba guhurira na Perezida Paul Kagame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *