mukura-24 (1)

Rayon Sports ntikozwa ibyo kongera gukina na Mukura VS

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza (½) w’igikombe cy’Amahoro, wahagaritswe ku munota wa 27 hagati ya Mukura Victory Sports na Rayon Sports kubera ikibazo cy’amashanyarazi, uzasubukurwa ku wa 22 Mata 2025, saa Cyenda (15h00’) kuri Stade ya Huye, uhereye aho wari ugeze.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yateranye ku wa 16 Mata 2025, aho Komisiyo y’Amarushanwa yasesenguye impamvu nyamukuru yatumye umukino uhagarara. Nk’uko raporo zitandukanye za tekiniki zibigaragaza, harimo n’iyatanzwe na EUCL (Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe amashanyarazi), ikibazo cyaturutse ku “court circuit” (imiyoboro migufi) mu cyuma gitanga amatara ku kibuga, bikaba byaratumye habaho guhagarara kw’amashanyarazi yaba ayaturutse kuri “generator” ndetse n’ava ku muyoboro mugari (grid).

FERWAFA yavuze ko ikibazo cyabaye kiri mu byiswe “cas de force majeure” – ni ukuvuga impamvu idaturutse ku burangare bw’abateguye umukino cyangwa iyindi mpamvu bari kwirinda. By’umwihariko, Mukura VS yari yakiriye umukino yagaragaje ko yakoze ibishoboka byose harimo no kugura amavuta ya “generator” nk’uko bisanzwe bikorwa.

Gusa, ikipe ya Rayon Sports yamaganye uyu mwanzuro wa FERWAFA. Perezida w’iyi kipe, Bwana Thadée Twagirayezu, yatangarije Radio BB FM Kigali ko batiteguye gukina uwo mukino.

Ati: “Ni umwanzuro utugezeho nonaha, ariko ntabwo twishimiye icyemezo cyafashwe.”

“Icyo nababwira ni uko tugiye kwandikira FERWAFA tuyimenyesha ko tutiteguye gukina uyu mukino. Amategeko abereyeho kubahirizwa.”

Bikaba biteganyijwe ko Rayon Sports izajuririra uyu mwanzuro, isaba ko habaho isesengura ryimbitse ry’amategeko agenga amarushanwa kugira ngo habeho ubutabera busesuye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *