1745086762350

Kilimobenecyo Alphonse wahanze ibendera ry’u Rwanda yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda w’inararibonye mu bugeni, Kilimobenecyo Alphonse yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu afite imyaka 66 y’amavuko.

Ni umwe mu bahanzi bageze kuri byinshi by’ingenzi mu mateka y’u Rwanda, akaba azibukwa nk’uwahanze ibendera rigezweho ry’igihugu, ikirangantego cya Repubulika n’inote z’amafaranga akoreshwa muri iki gihe.

Kilimobenecyo ni we wasize akoze ibendera ry’u Rwanda ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001, rigizwe n’amabara atatu: ubururu, umuhondo n’icyatsi kibisi. Izuba rifite imirasire 24 riri iburyo ry’iryobendera, rigaragaza icyerekezo cyiza cy’igihugu n’icyizere cy’ahazaza heza.

Uyu munyabugeni, wize ubugeni ku Nyundo no muri Ukraine, yatsinze irushanwa ryitabiriwe n’abarenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi, ubwo hashakwaga ibirango bishya by’igihugu. Yahawe inshingano yo gushushanya ibendera, ikirangantego n’inote nshya za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw, 5000 Frw ndetse n’igiceri cya 100 Frw.

Ibihangano bye byarushijeho kumenyekana kubera imiterere yabyo ishingiye ku muco, amateka n’icyerekezo gishya cy’igihugu cyari kimaze kuva mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kirangantego cy’igihugu, yashyizemo agaseke, amasaka, ingabo, ipfundo  byerekana ubumwe n’iterambere.

Kilimobenecyo yavuze ko gushushanya ibendera ry’igihugu byamufashe ibyumweru bitatu by’akazi katoroshye. Gushyiramo izuba n’imirasire 24 byaturutse ku gitekerezo cye bwite, asobanura ko risobanura politiki itagomba gusinzira ahubwo igomba gukomeza kumurikira u Rwanda.

Yanagize uruhare mu gishushanyo cy’Igicumbi cy’Intwari, ibirango bya RDF, impeta z’ishimwe z’igihugu, ikirango cy’Umujyi wa Kigali n’ibindi bikorwa byinshi bigaragara mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe, Kilimobenecyo yari atuje kandi yishimira umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda. Ibyo yakoze bikomeje kubahwa, kwigirwaho no gukundwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *