Mu gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yahitanye imbaga y’abanyarwanda ndetse igasiga bamwe mu bagore n’abakobwa bandujwe virus itera SIDA, Ibuka ibabajwe n’uko batakitabwaho.
Bagirishya Jmv umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko aba bantuntu bandujwe SIDA batakitabwaho ngo babone ikibondora by’umwihariko.
Yavuze ko mbere bafashwaga na AVEGA ikabagenera nibura igikoma, ariko nyuma biza guhagara kugeza ubwo ubu bajya gufata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA bakayinywa mu nda nsa.
Yagize ati” imibereho yabo ni ikibazo gikomeye cyane, kuko nta kantu bafite babasha kurya cyangwa kunywa ngo kabafashe guhangana n’iyi miti ya buri munsi bafata, kandi irabazahaza cyane kubera inzara.”

Yakomeje asaba akarere n’abaturage muri rusange ko bakagombye kwita kuri abo bantu nabo bakisanga mu buzima bwiza dore ko ataribo bikururiye icyo cyorezo.
Yakomeje avuga ko n’ubwo hari abagifite agatege bagashobora guhinga, abandi bakorozwa ariko ko ibyo bidahagije ati
”uretse ugifite agatege ushobora guhinga munsi y’urugo, abandi akarere kakaboroza, ariko ibyo ntibihagije, tubona hari ukundi bakwiye kwitabwaho ngo babashe gusunika iminsi, kuko nubwo twese twahuye n’akaga ariko tubona akabo karenze cyane.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kibazo kizwi n’akarere, FARG na CNLG, kikaba kimaze iminsi, agasaba ko niba hari icyo basanze babagenera bakibagezaho vuba.
Umwe mu bakecuru bandujwe SIDA muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byamusingiye ingaruka zikomeye kuko byangijije nyababyeyi ye akaba yarivurije mu bitaro by’akarere ariko bikananirana.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, avuga ko ibibazo byabo bizwi kandi bagerageza kubishakira igisubizo, gusa ngo ubuyobozi bugiye kurushaho kubegera udahabwa inkunga y’ingoboka ayishakirwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


