Katumbi muri Afurika y’Epfo nyuma yo gushinjwa gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha ategeze kuri 48 ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, Moise katumbi yaba yasesekaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo nyuma yo guhabwa uruhushya n’ubutabera bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwo kujya kwivuza hanze kuri uyu wa Gatanu.

Aya makuru ntaremezwa neza, ariko umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Lanseria, mu burengerazuba bwa Johannesburg yaraye yemeje ko ko indege yigenga yari yagenewe gutwara umurwayi yasesekaye kuri iki kibuga nyuma gato ya saa sita z’ijoro yari iturutse I Lubumbashi. Ibi bikaba bikaba ari byo bashingiraho bemeza ko Moise katumbi yageze neza muri Afurika y’Epfo. Moise katumbi kandi ngo akaba yari kumwe n’umugore we ndetse n’umuganga we.

Retour-Katumbi-1-déc.-2014
Moise Katumbi / Ifoto: Internet

Ikindi kitaramenyekana, ni indwara Moise Katumbi agiye kwivuza muri Afurika y’Epfo. Gusa, abamwegereye batangaje ko muri iki cyumweru dusoza yahohotewe ndetse agakomeretswa ubwo habaga guhangana gukomeye hagati y’abamushyigikiye n’igipolisi.

Iyi nkuru dukesha Radio RFI kandi ikomeza ivuga ko hataramenyekana ibitaro Katumbi azivurizamo cyangwa igihe azamara muri Afurika y’Epfo, ariko, umushinjacyaha wamuhaye uburenganzira bwo kujya kwivuza, yamubwiye ko amuha uburenganzira bwo kujya kwivuza hanze ari uko yemeye ko azagaruka imbere y’ubutabera agakomeza gukurikiranwa ku byaha akekwaho byo kwinjiza abacanshuro mu gihugu.

Katumbi akaba kuri uyu wa Kane yarashinjijwe icyaha cyo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu ashaka abacanshuro b’abanyamahanga aho iki cyaha kiramutse kimuhamye yakatirwa igifungo cya burundu. Ubu icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba azagaruka mu gihugu cyangwa atazagaruka. Reka tubitege amaso.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *