Ku biro by’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika humvikanye urufaya rw’amasasu, haza gufatwa umwe mu bakekwaho kugaba icyo gitero mu gihe bivugwa ko Obama yari yagiye gukina Golf.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016, mu gice kirimo inyubako ibarizwamo ibiro bya Perezida wa Amerika Brack Obama (White House) humvikanye urufaya rw’amasasu bituma abari muri iyo nzu barimo n’uwungirije Obama bananirwa gusohoka.

Amakuru aturuka Washington, avuga ko inzu ya White House yafunze imiryango muri ako kanya humvikana urusaku rw’amasasu muri ako gace, abantu bakuka imitima bibaza ko baba bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.
Muri ako kanya hagaragaye indege za kajugujugu zizenguruka mu kirere zibanda cyane kuri iyo nyubako ngo zishakishe uri inyuma y’ayo masasu y’umvikanye.
Ibyo byabaye mu gihe perezida Obama atari ari muri White House, aho bivugwa ko yari yagiye gusura ikigo cya gisirikare cya Andrews no gukina umukino wa Golf.

Igipolisi cyatangaje ko cyataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho kuba ari mu bacuze uwo mugambi, mu gihe ABC News ivuga ko yarashwe n’abashinzwe kurinda White House ubwo yageregezaga kwinjiramo.

BBC dukesha aya makuru, itangaza ko umuntu umwe mu bagabweho amasasu ari we wakomeretse ahita ajyanwa kwa muganga, gusa kugeza ubu intandaro y’ayo masasu ntiramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


