Baghdad: abantu 4 bishwe abandi 90 barakomereka bikomeye

Sangiza iyi nkuru

Muri Iraqi abantu bagera kuri 90 nibo bakomeretse bikomeye abandi 4 bahatakariza ubuzima, ubwo abashinzwe umutekano bakumiraga itsinda ry’abayisilamu baba Shi’ite brwanaga binjira mu mujyi bigarangambya.
Anti-government protesters carry a man injured during the storming of Baghdad's Green Zone in Iraq May 20, 2016. REUTERS/Khalid al Mousily
Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016, abantu 90 bakomeretse abandi 4 barapfa, ubwo Polisi yageregezaga gukumira abasilamu baba Shi’ite bigaragambyaga bamagana ruswa iri mu bategetsi n’imbaraga nke zigaragara mu gucunga umutekano.
gren1Iri tsinda rya kisilamu rishinja Leta n’abandi basilamu baba Suni kugaragaza intege nke mu kurinda umutekano, bigatuma abatuye mu bice by’i Burengerazuba n’Amajyaruguru ya Iraqi bicwa umusubirizo.
Mu gihe iri tsinda ryibumbuye mu idini ya kisilamu rishaka impinduramatwara, Minisitiri w’intebe, Haider al-Abadi, yatangaje ko leta igiye guhagurukira kurwanya ruswa n’ubwicanyi bugenda bwiyongera umunsi ku munsi, bityo agasaba abo baturage ko bacisha make .
green 3
Cleric Moqtada al-Sadr, umwe mu bashinja leta integenke zo kudahagarika imitwe y’iterabwoba nka ISIS, avuga ko niba nta gihindutse ihuriro ry’ aba Shi’ite rishobora kwiyunga n’andi matsinda bakikorera impinduramatwara igamije kurandura ruswa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba abakomeretse bose bakiri bazima cyangwa niba harimo abandi bitaby’Imana nk’uko Reuters yabitangaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *