Depite Daguwa n'abagore be

Nigeria: Umudepite yajyanye abagore n’bana be mu nteko kugira ngo yerekane ko ashoboye akazi

Sangiza iyi nkuru

Depite Alhassan Ado Doguwa wo muri Nigeria yagiye kurahira mu nteko ishinga amategeko ari kumwe n’abagore be bane kugira ngo yemeze bagenzi be ko afite ubushobozi mu kubaka urugo no mu kazi.

Uyu mudepite yamaze kumenyekana mu mahanga menshi nyuma y’aho amashusho ye n’aba bagore bari mu nteko yagiriye hanze gusa iki gikorwa cye ntikivugwaho rumwe. Bamwe babifashe nko gusuzuguza umwanya yatorewe, abandi bamunengera kubyara abana benshi. Aya mashusho agaragara kuri ‘YouTube Channel’ ya Voice TV Nigeria afite iminota 23 n’amasegonda 2, kwigamba imbaraga kwa Depite Doguwa kumvikana guhera ku munota wa 20.

Ngaya amagambo ya Depite Alhassan Doguwa watangiriye ku isengesho mu rurimi rw’Icyarabu: “Bwana Perezida (w’inteko y’abadepite), aba bagore bambyariye abana 27 kandi baracyambyarira. Impamvu Nyakubahwa, ni ukugira ngo umenye ko bagenzi banjye banyita umunyembaraga kandi sindi umunyembaraga mu kazi gusa, ahubwo no mu rugo ndashoboye kubera ko mfite abagore bane.” Nyuma y’aya magambo, yasabye abagore be kumukomera amashyi.

Depite Alhassan asengera mu idini rya Isilamu kandi amahame yabo abemerera gushaka abagore barenze umwe. Kugira abagore benshi, bakabyara abana benshi na byo bimaze uba akamenyero.

Ikidasanzwe n’ukujyana mu nteko aba bagore, akagaragaza ko bo n’urubyaro rwe byerekana ko ari umugabo utajegajega mu rugo no mu kazi, mu gihe gikomeye nko kurahirira kuba intumwa ya rubanda.

Depite Daguwa n'abagore be
Depite Daguwa n’abagore be

Aya ni amashusho y’ijambo rya Depite Daguwa ryose https://www.youtube.com/watch?v=yCzILOznxik&feature=emb_rel_err

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *