Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amarorerwa yabaye ntiyasize n’ibitaro. Byageze n’aho abanganga bica abarwayi bashinzwe kuvura.
Tariki ya 19 n’iya 20/5/2016, Ibitaro bya Kaminuza by’I Butare (CHUB) byakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yifatanyije n’abayobozi n’abakozi by’ibyo bitaro, ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro kuri Jenoside, Dr Jean Damascène Gasanabo.
Mu mugoroba wo kwibuka wabanjirije icyo gikorwa, Dr Gasanabo Jean Damascène yatanze ikiganiro. Muri icyo kiganiro, yasobanuye akamaro ko kwibuka, anibutsa jenoside icyo ari cyo ndetse anatanga ingero ahereye ku byanditswe. Yibukije ukuntu abaganga bakoraga muri ibyo bitaro nka Dr Karemera, Dr Rwamucyo na Munyemana bakoze ibibi muri ibyo bitaro. Banze kuvura abarwayi, ndetse bica abarwayi n’abari bahahungiye, bavuga ko bakurura umwanda mu bitaro.
Dr Gasanabo yerekanye uko umuganga akwiye kwitwara yakira abamugana, abatega amatwi, abafasha, atitaye ku cyo baricyo, uko basa, uko bareshya, n’ibindi bivangura. Nyuma yo kwerekana ukuntu jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa, yibukije ko no muri iyi minsi mu Rwanda hagaragara ingengabitekerezo ya jenoside, atanga ingero y’izagaragaye muri iyi minsi yo kwibuka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro cya CNLG yashimiye ibitaro bya Kaminuza by’I Butare kuba byarateguye iki gikorwa, anabibutsa ko nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze, ntabwo ikibi ari karande ku bantu. Abantu bashobora kugirwa babi, ariko kandi bashobora kwigishwa bakaba beza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.
Habayeho gucana urumuri rw’icyizere no gusoma amazina y’abari abakozi b’ibyo bitaro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhango urakomeza ku wa gatandatu tariki ya 20/5/2016, ubwo abakozi b’ibitaro n’abo batumiye bajya guha icyubahiro abishwe ku rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Ibi bitaro kandi byateguye igikorwa cyo kuremera abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, bakaba bari butange inka 25.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



