1745855820689

Umuryango wa Meddy bibarutse ubuheta

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy hamwe n’umugore we Mimi Mehfira, barashimira Imana nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri, umuhungu bise Zayn M Ngabo.

Kuri uyu wa mbere, Meddy abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto abiri: imwe igaragaza umugore we atwite ndetse n’indi igaragaza uruhinja rwabo. Aya mafoto yakurikiwe n’ubutumwa bwuzuye ibyishimo n’ishimwe ku Mana.

Meddy yagize ati: “Ubumana bwayo n’impuhwe zayo bizanyomaho. Mimi, ndagukunda iteka ryose. Umuhungu wanjye, Zayn M Ngabo.”

Uyu mwana w’umuhungu aje asanga Myla Ngabo, imfura ya Meddy na Mimi, wavutse mu mwaka wa 2022.

Ibyishimo byafashe intera nini ku mbuga nkoranyambaga, aho abamukurikira batandukanye bamwifurije imigisha, ubuzima bwiza n’urugendo rwiza mu rugo rwe. Bamwe mu bakunzi be n’inshuti za hafi basize ubutumwa buhamya urukundo n’ubwuzu baterwa n’aya makuru meza.1745855816841 1745855814850

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *