Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, yahakanye icyifuzo cya Rayon Sports na APR FC zasabaga ko amafaranga azinjira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yagabanywa hagati y’izo kipe na FERWAFA ku kigero cya 50/50.
Ni nyuma y’inama rusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2025, aho havuguruwe amategeko hagendewe ku mabwiriza ya CAF na FIFA.
Munyentwari yavuze ko uburyo amafaranga agabanywa butahindurwa bitewe n’ikipe yageze ku mukino wa nyuma cyangwa aho umukino uzabera, ahubwo ko bari gutekereza kongera ibihembo bizajya bihabwa abitabira iri rushanwa.
Rayon Sports na APR FC ziteguye gukina umukino wa nyuma uzabera kuri Sitade Amahoro, ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 saa 16:30.


