Screenshot

Abakinnyi ba Rayon Sports bashondanye batabarwa n’abo muri APR FC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, mu ikipe ya Rayon Sports havutse umwuka mubi hagati y’abakinnyi bashyamiranye bikomeye ku buryo byari bigiye kuvamo imirwano.

Ibi byabaye nyuma y’umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, aho Elenga Kanga Junior yegereye mugenzi we Abeddy Biramahire amufata mu mashati amugaragariza uburakari bukomeye.

Aba bombi bari bagiye gushyamirana mu buryo bukabije iyo hataba igikorwa cy’ubutabazi bwihuse cy’abakinnyi ba APR FC barimo Niyigena Clèment, Yunussu, Byiringiro Gilbert na Denis Omedi, bahise batabara bagerageza gutandukanya aba bakinnyi.

Amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko intandaro y’aya makimbirane ari ukutumvikana ku mikinire, aho umwe muri aba bakinnyi ashinjwa kwikunda no kudakorera ikipe, byaviriyemo Rayon gusoza umukino nta gitego itsinze.

Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye w’umunsi wa 26 wa shampiyona, aho izakira Rutsiro FC kuri uyu wa Kane.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mwuka mubi ushobora kugira ingaruka ku musaruro w’ikipe mu minsi iri imbere, bityo hakenewe ubuyobozi bwihutira kuzahura umubano hagati y’abakinnyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *