Itsinda Mpuzamahanga rigamije gukumira no guhosha amakimbirane (ICG: International Crisis Group), ryasohoye icyegeranyo gikubiyemo ibyo bise inkurikizi za manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza w’u Burundi bityo bakaba basabye ko ingabo z’iki gihugu zoherejwe hirya no hino mu butumwa bw’amahoro gutahuka.
Iri tsinda risaba ko izo ngabo zatahuka mu gihe muri icyo cyegeranyo rigaragaraza ko mu Burundi hakomeje kugaragara intambara y’amasasu hagati ya Leta ya Nkurunziza n’indi mitwe yitwaje intwaro itazwi.
Mu gihe ibyo bivugwa, ngo Leta y’u Burundi ibihakana nkana ivuga ko umutekano ari mwiza ku kigero cya 99%, kandi bigaragara ko abaturage barimo guhunga.
International Crisis Group isaba ko Leta y’u Burundi yakwemera ibiganiro igashyikirana n’abatavuga rumwe nayo, kureka kuniga itangazamakuru n’amashyirahamwe adashamikiye kuri Leta.
Aha kandi baboneraho gusaba abatavuga rumwe na Leta kureka gukomeza gukoresha imbaraga, ko batuza bagategereza ibizava mu biganiro bibahuza nayo (Leta).
Nk’uko bitangaza na VOA, ngo hakwiye gusuzumwa niba amashyirahamwe n’ibihugu byahagarikiye u Burundi imfashanyo niba nta ruhande rumwe byaba bibogamiyeho hagati y’abarwanya Leta cyangwa abayishyigikiye.
Iri tsinda si ryo ribaye irya mbere risaba ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro batahuka, abanyapolitiki batandukanye bagiye babisaba ko “ujya gutera Uburiza abwibanza”, ko ingabo z’u Burundi zikwiye kubanza guhagarika ubwicanyi bukorerwa iwabo nyuma bakazabona gusubira guhagarika ububera ahandi.
Kugeza magingo aya Leta y’u Burundi nta kintu yari yatangaza kuri iyi raporo ya ICG.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


