Depite w’agace ka Kyaddondo y’Iburasirazuba, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko agiye kwifatanya na Maj. Gen. Mugisha Muntu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda kugira ngo bazahangane na Perezida Yoweli Museveni uri ku butegetsi mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021. Bobi Wine yemeje ko agiye gukorana na Gen. Muntu ufite ishyaka ryitwa Alliance for National Transformation (ANT) party, mu kiganiro yagiranye na The Daily Monitor nyuma y’inama yabaye mu gace ka Lango kuwa 6 Gashyantare. Ati ” Ubumwe ni ikintu gihambaye dukeneye. Buri kimwe cyaduhuriza hamwe ni icyo kwishimirwa, turi kumwe haba hari n’amahirwe ko twatsinda amatora.” Yavuze ko kuba abantu be bitwa People Power bakwihuza n’andi mashyaka ari ibintu bishoboka. Avuga ko ari ngombwa ko bashyira hamwe kugira ngo bigizeyo Ishyaka riri ku Butegetsi ‘National Resistance Movement (NRM) ya Museveni. Gen. Muntu we yavuze ko bumvikanye kuri buri kimwe nta kabuza, yakwishyira hamwe na Bobi Wine igihe bagize ibyo bumvikanaho. Bobi Wine ati ” Mpaye ikaze igitekerezo cya Gen. Muntu cyo kwishyira hamwe. Ndanasaba abandi baharanira impinduka muri Uganda kwishyira hamwe. Rubanda bamaze kwishyira hamwe ku mpamvu rusange, ni ahacu ngo natwe tubikore.” Abatavuga rumwe na Perezida Museveni ntibahwemye guhamagarira bagenzi babo kwishyira hamwe ngo bazatsinde Museveni mu matora. Kuri ubu, Bobi Wine avuga ko agitunganya imirongo migari ngenderwaho ya People Power kandi ngo ateganya kuyisangiza abandi bayobozi bari kumwe mu minsi ya vuba. Uyu mugabo kandi yavuze ko agiye gukomeza kuganira n’abo muri People Power aho bari mu gihugu hose. Yirinze gutangaza itariki cyane ko ubushize polisi yari yamubereye ibamba. Ukwihuza kwa Bobi Wine na Gen. Muntu hari icyo kuvuze ku gitutu kiri kuri NRM yamaze gutangaza ko izahagararirwa na Perezida Museveni mu matora ya 2021.



2 Responses
Bobi Wine agiye kwifatanya na Gen. Muntu ngo bazahangane na Museveni
nifuza umukobwa cy ufite umwana 1) utuje uimiriyombi ufite imyaka 22_25 Uzi gukora
Bobi Wine agiye kwifatanya na Gen. Muntu ngo bazahangane na Museveni
nifuza umukobwa cy ufite umwana 1) utuje uimiriyombi ufite imyaka 22_25 Uzi gukora