Gén.de brigade Audace Nduwumusi na Capitaine Franà§ois Niyonkuru, aba ni abasirikare babiri mu gisirikare cy’u Burundi batungwa agatoki kuba inyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu gihugu ubu ngo bakaba bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro bamwe bafata nk’igihembo Perezida Nkurunziza yaba abahaye nyuma yo guhangana n’abamurwanyaga kuri manda ye ya 3.
Gén. de brigade Audace Nduwumusi ushinjwa ubwicanyi mu duce dutandukanye tw’u Burundi, ngo yashyizwe ku rutonde nk’uzajya kuba umuyobozi wungirije w’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo Capitaine Franà§ois Niyonkuru nawe uteganywa kuzoherezwa muri Somalia ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi yakoreye muri Komini Mugamba mu ntara ya Bururi.
Capt Franà§ois Niyonkuru ngo ashinjwa n’abaturage bo muri Mugamba kuba imbarutso y’ibibazo byose bahuye nabyo;bamwe batawe muri yombi, abandi bashyirwa ku ngoyi ari nako bamwe bicwa abandi bakaburirwa irengero bazira kwigaragambya bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Uyu mukapiteni kandi ngo ni umwe mu bari bari inyuma y’ubwicanyi bwahitanye abantu 39 mu kabari kitwa “Les amis” gaherereye muri komini Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura, bwakozwe muri 2012.
Nyuma y’ubwo bwicanyi ngo byagiye bisakuzwa aza gufungwa kugirango ahunzwe abaturage bari bakomeje kumushyira mu majwi, afungwa igihe kigera ku mwaka afungurwa n’urubanza rwe rutararangira, ubu ngo akaba agiye koherezwa muri Somalia mu rwego rwo gukomeza kumuhishira.
Publique Africaine (RPA) ikomeza itangaza ko Gén de Brigade Audace Nduwumusi uzwi ku izina rya ‘’Goliath’’ azaba agiye gusimbura Gén de Brigade Cyprien Ndikuriyo, uyu Nduwumusi ngo akaba azwiho gufata imbunda mu nkambi za gisirikare akazikwirakwiza mu rubyiruko rwa CNDD FDD (Imbonerakure).
Mu gihe aba basirikare bashinjwa ibi byaha, Leta y’u Burundi yo ibihakana ivuga ko ari ibihuha.
Abicishije ku rukuta rwe rwa, Twitter Alain Aimee Nyamitwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ibivugwa kuri aba basirikare babinyomoje avuga ko ari ibihuha, ndetse ko baharaniye guhangana n’udutsiko tw’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


