Abapolisi batatu bo uri Uganda bishwe abandi babiri barakomereka bikomeye nyuma y’imirwano yabahuje n’igisirikare cyo mu mazi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano yabereye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku nkengero z’Ikiyaga Albert muri Ituri nk’uko umuyobozi wungirije w’ingabo muri Ituri avuga, ngo yadutse nyuma y’aho abarobyi bo muri iki kiyaga bamenyeshaga ingabo ko hari abapolisi ba Uganda bafatiriye ibintu by’aba barobyi b’Abakongomani bari bamaze kubiba.
Amakuru aturuka aha hantu avuga ko aba barobyi bashakaga gusubira ahitwa Tchomia nyuma yo kurara baroba muri iki kiyaga, bagaterwa n’abapolisi ba Uganda babambuye amafi bari bamaze kuroba ndetse n’ibindi bintu byabo.
Nyuma yo kubimenyeshwa rero, ingabo za Congo zirwanira mu mazi zari mu irondo hafi aho zahise zikurikirana aba bapolisi b’Abagande, maze bababonye batangirana kurasana ndetse hanakoreshwa imbunda ziremereye nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Uyu muyobozi w’ingabo muri Ituri avuga ko muri uko kurasana abapolisi ba Uganda 3 bahasize ubuzima naho undi agakomereka bikabije. Uyu wakomeretse ngo akaba yajyanywe mu Bitaro bya Bunia aho ari kuvurirwa. Aya makuru ariko ntabwo yemejwe n’abantu badafite aho babogamiye.
Umwe muri aba uturuka muri sosiyete sivile ya Kasenyi, akaba ari n’umukozi w’ikigo gishinzwe uburobyi, yatangaje ko undi musirikare wa Uganda wa kabiri wari wakomeretse we yahitanywe n’ibikomere, ngo akaba ari uwa kane wapfuye.
Kugeza ubu ngo imirambo y’aba bapolisi iracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Ikitegererezo bya Bunia mbere y’uko yoherezwa mu gihugu cyabo nk’uko amakuru ava muri FARDC avuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


