u Rwanda nka kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, rukomeje gufata ingamba zo kurandura ubukene, zimwe muri izo ngamba harimo ko mu 2018 nta Munyarwanda uzaba agikoresha itara gakondo(agatadowa.)
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James kuri iki cyumweru taliki 22 Gicurasi 2016, aho yashimangiye ko u Rwanda rukomeje intego rwihaye yo gutuza Abanyarwanda aheza

Yakomeje avuga ko gukoresha itara gakondo nibimara gucika burundu, mu 2021 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi ahagije ku buryo ruzatangira no kuyohereza mu bihugu by’akarere
Yagize ati “ bitarenze mu 2018, nta munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa, naho 2020 amashanyarazi agomba kuba yageze ku banyarwanda bose kandi ku giciro gito”
Musoni James agaruka ku ruhare rw’ingufu mu bukungu bw’u Rwanda, yasobanuye gahunda ya leta mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, yasabye abaturage gutura mu midugudu, bityo bazabone amashanyarazi ku buryo bworoshye.
Kugeza ubu ngo leta yatangiye gukorana n’abikorera ku giti cyabo, mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza ingufu, aho ubu ingufu z’amashanyarazi zihari zingana na megawati 200 zivuye kuri megawati 50.
Kuri ubu, u Rwanda rurimo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iruhuza n’ibindi bihugu izafasha kohereza cyangwa gukura amashanyarazi mu mahanga.
Jean Bosco Munyaneza, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza Amashanyarazi (REG), yavuze ko Abanyarwanda basabwa kurinda ibikorwaremezo by’amashanyarazi nk’inkingi y’iterambere.
Imirenge yose y’igihugu, imaze kugeramo amashanyarazi nibura ku kigero cya 92% mu gihe amashuri y’isumbuye na zakaminuza zose zizaba zifite amashanyarazi mu 2018.

Leta y’u Rwanda ikaba ishyize imbere kwihutisha itangwa ry’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo muri 2018 waba ugera ku Banyarwanda bangana na 70%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


