umuyobozi_w_akarere_ka_nyaruguru_bwana_habitegeko_francois_1_.jpg

Nyaruguru: Akarere kagiye gushyiraho imikino ijyanye n’ikirere cyaho

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko bwafashe umwanzuro wo gushyiraho imikino yihariye ijyanye n’ikirere cy’aka karere mu rwego rwo guteza imbere siporo.

Ubuyobozi butangaza ko bwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho busanze hari impano zitandukanye ziri mu rubyiruko rw’Akarere ka Nyaruguru.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yabivuze nyuma y’igikorwa cyo gukora siporo cyateguwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, kigamije kugenzura uko siporo rusange (car free day) ihagaze muri buri karare.

Habitegeko yavuze ko ikirere cya Nyaruguru kigizwe ahanini n’imisozi miremire kibereye imikino yihariye nka “athletisme (imikino ngororamubiri) n’umukino w’amagare.

Ati “ Dufite ubwoko butandukanye bwa siporo turi gushyiramo imbaraga nka siporo rusange n’iyo mu mashuli. Ubu twabonye umuryango utabogamiye kuri Leta (NGO) yitwa “Voice of Generation” udufasha gutahura impano zitandukanye ziri mu rubyiruko rwacu. Mu minsi mike, tugiye gushinga ikipe y’amagare yo misozi.”

umuyobozi_w_akarere_ka_nyaruguru_bwana_habitegeko_francois_1_.jpg
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yari mu bitabiriye siporo.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste, na we wari witabiriye iyo siporo avuga ko hari gahunda yo kuzenguruka uturere twose ireba uko siporo rusange ihagaze. Nyuma hakazahembwa akarere kazaba aka mbere mu kuyitegura neza.

Yagize ati “ Iyi ni gahunda yashyizweho n’intara yo gukangurira abantu siporo rusange. Siporo ni ubuzima. Aka ni akarere ka kane tugiyemo. Uturere twose tuzatuzenguruka. Akazahiga utundi kazahembwa.”

bwana_kabera_vedaste_ushinzwe_imiyoborere_myiza_mu_ntara_y_amajyepfo.jpg
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste yari mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa.

Iyi siporo rusange yebereye mu Murenge wa Kibeho kuri uyu wa 8 Gashyantare, yitabiriwe n’abantu basaga 200 biganjemo urubyiruko.

Hakaba hari abaganga b’ibitaro bya Munini bapima indwara zitandura n’abandi b’inzobere baturutse mu Bubiligi bavura amaso n’amenyo.

car_free_day_kibeho.jpg
Abayobozi n’abaturage bari bitabiriye siporo.

Iyi gahunda yo yo kureba uko uturere twifashe muri iyo siporo ikazasozwa kuwa 1 Werurwe 2020 mu karere ka Nyamagabe.

nyaruguru_athletisme.jpg

Domice Gasarabwe/ Bwiza.com i Nyaruguru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *