Ubukene buri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda buhatse iki? ngo hari kimwe Leta yirengagiza

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo bivugwa ko ubukene buri mu itangazamakuru bukomeje gushakirwa umuti ari nako hatangwa amahugurwa menshi ku banyamakuru nyamara usanga inzira ikiri ndende.
*Ubukene burahari mu binyamakuru cyane mu byigenga
*Ibinyamakuru bimwe birimo gufunga Imiryango
*Ntidukeneye amahugurwa ahubwo dukeneye amafaranga
*Hagiye gukorwa ubuvugizi mu bigo bya Leta na za Minisiteri
Ibi ni bimwe mu byagiye bigarukwaho n’abanyamakuru bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene kandi bafite umwuga, ku rundi ruhande ababahagarariye nabo bakabizeza ko barimo kubakorera ubuvugizi.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuruy’itangazamakuru mu Rwanda (MHC), Bwana Peacemaker Mbungiramihigo ubwo hari hasojwe amahugurwa yo kwigisha abanyamakuru uburyo bakwiteza imbere bagatungwa n’umwuga wabo, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hazamurwe ubushobozi ku bitangazamakuru n’ababikoramo babashe gutungwa n’umurimo bakora bitandukanye n’uko ubu babayeho.
umuyobozi_wa_mhc_peacmaker_mbungiramihigo_avuga_ko_igenamigambi_ridahamye_ari_kimwe_mu_bibangamira_iterambere_ry_ibitangazamakuru_byo_mu_rwandaAbajijwe impamvu itangazamakuru rirushaho kugaragaramo ubukene, ndetse hakirengagizwa akamaro karyo?
Mbungiramigo yavuze ko MHC igiye gukora ubuvugizi ku birebana n’ubukene bukabije bugagaragara mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho bazajya mu bigo bya Leta, Minisiteri, Uturere n’Intarara ndetse n’abikorera babereka uburyo bashobora gukorana n’itangazamakuru batarikenera gusa ngo ribakorere inkuru cyangwa ngo ribamamarize gusa, ahubwo babigire inshingano zo kumenya ko Umunyamakuru abayeho kubera umwuga we kandi ari nawo ukwiye kumutunga.
Leta yaba yarirengagije itangazamakuru?
Bamwe mu banyamakuru bibaza impamvu Leta igena ingengo y’Imari mu itangazamakuru ariko wajya kureba ugasanga nta mpinduka nyinshi ziba mu bitangazamakuru n’ababikoramo, wasubiza amaso inyuma ugasanga bimwe muri byo birimo kugenda bifunga imiryango.
bati:”n’ubwo Leta itanga inkunga rwose nayo ubwayo ni intica ntikize kuko usanga ntagihinduka,ahubwo igikwiye ni uko yabera itangazamakuru umwishingizi mu ma Banki no mu miryango nterankunga uwo binaniye akishakira ikindi yikorera”.
Aha abanyamakuru bavuga ko batangaza bakanamamaza inkuru n’ibikorwa by’ibigo bya Leta ndetse na za Minisiteri kandi ibyo bigo biba byaragenewe ingengo y’imari izakora mu itangazamakuru ariko wajya kureba ugasanga iyo ngengo yikoresherezwa mu bindi.
Bati ubumenyi turabufite ahubwo dukeneye amafaranga
Ibi byagiye bigarukwa n’abanyamakuru benshi cyane cyane muri bamwe mu barimazemo iminsi kuko bagiye bagaragaza ko ubumenyi babufite nta mpamvu y’amahugurwa ya buri munsi ashyirwamo amafaranga menshi yakabafashije kandi bakavuga ko ibijyanye n’umwuga wabo babizi ndetse bawukunze bakaba batazi impamvu batereranwa nk’umwana utagira iwabo.
Urugero : Umwaka ushize Asman Niyonambaza, umuyobozi w’ikinyamakuru Rugari ubwo bari mu mahugurwa yaberaga muri Sport View i Remera yari yateguwe na MHC, yavuze ko ntawe ubarusha gukunda igihugu cyabo kuko ngo bagikorera bapfa kandi bagakora neza bityo ngo babonye ubitaho bagikorera ibirenzeho.
 
Twarapfuye, twarahombye, twishwe na za Banki Ramberi ariko turacyakora; ni ukuvuga ko tubonye inkunga itari amagambo twakora.
Gatera Stanley, Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi avuga ko amahugurwa bahabwa ari meza cyane ariko na none ntacyo akemura kuko n’imyumvire yaho bakorera isa nkaho itumva itangazamakuru.
Bwiza.com/Gatera
ati:” ujya muri Banki ujyanye umushinga w’ikinyamakuru bakakwamaganira kure bakakunaniza mu rwego rwo kukwikiza ndetse bakubera Imfura bakakubwira ko batabyumva bikaba bigoye kuzamuka kuri wowe ukora mu itangazamakuru”, akaba abona bitoroshye kuba ubukene buri mu itangazamakuru bwarangira mu gihe imyumvire kuri bamwe imeze gutyo.
Gatera kimwe na Assouman ndetse na Nelson bavuga ko byagakwiye kuba inshingano ya Leta mu gukora ubuvugizi muri za Banki ndetse no mu bikorera bakabasha kubumvisha uburyo itangazamakuru ryakorerwamo ubucuruzi kandi bwunguka ngo kuko usanga bafata Banki Ramberi bakazishyura bigoranye kubera inyungu nyinshi ariko bagakora.

Asouman Niyonambaza
Assouman Niyonambaza Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari

Mu itangwa ry’amasoko habamo gutonesha ndetse n’ayatanzwe uhawe amasezerano arangira atarakora?
Iki ni ikibazo kigarukwaho na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda byaba ibyandika, amajwi n’amashusho aho bamwe mu babihagarariye bagiye bavuga ko mu itangwa ry’amasoko akenshi usanga harimo itonesha, amasoko meza agatwarwa na bamwe bahoraho, apiganirwa bagiye bayajyamo bakayatsindira bakoreshejwe amasezerano ariko nayo akarangira nta gikorwa na kimwe gikozwe; nyamara mu kuyajyamo baragiye batakazamo amafaranga menshi.
Inkuru zirasohoka zikanatangazwa buri munsi
Kugira ubukene bukabije kandi bikora buri munsi ndetse bihabwa ubutumire umusubirizo n’abantu batandukanye yaba abikorera, ibigo bya Leta na za Minisiteri, uturere n’intara ngo hakenewe ubuvugizi kuri buri ruhande kandi ntihakwiye ku ibi bisa nko kwirengagiza nkana umumaro w’itangazamakuru.
Nk’ uko ari inshingano gutangaza amakuru ku munyamakuru urikoramo wese byagakwiye kuba indi kuri buri wese wumva ko hari umusanzu ritanga muri sosiyeti Nyarwanda.
bwiza.com/abanyamakuru
bamwe mu banyamakuru bari mu mahugurwa i Karongi bigishwa uburyo bakwiteza imbere/Gatera Stanley iburyo ufite agenda mu kwaha

Abanyamakuru babona MHC ntacyo idakora ngo barusheho kuzamura ubushozi mu gukora inkuru ngo ariko hakwiye n’ubuvugizi ku bibazo bagaragaza bibabera imbogamizi mu mwuga wabo birimo ubukene, kubafasha kubona inkunga zirimo ibikoresho, kubona inguzanyo muri Banki no kubabwirira Leta n’ibigo byayo bikamenya ko uko barikenera ari nako naryo ribakeneye.
bwiza.com/Mbungiramihigo
Mbungiramihigo Peacemaker umuyobozi wa MHC

Mbungiramihigo Peacemaker avuga ko mu 2013 Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahawe inshingano nshya zo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu Rwanda,ikaba yaratangiye gukora ubushakashatsi no guhugura Abanyamakuru ariko isanga ibyo bidahagije kuri ubu ikaba igiye gukora ubuvugizi mu bigo bya Leta na za Minisiteri n’abikorera kugirango barusheho kumenya ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa bacishamo ibikorwa byabo babigeza ku banyarwanda.
Photo Journarste/bwiza.com
Hakenewe Ubuvugizi burenze ubwakorwaga kugirango Itangazamakuru rirusheho kuzamuka riteza imbere abarikoramo

Mu ngengo yimari y’umwaka utaha 2016-2017 MHC yashyizemo gahunda yo gukora ubuvugizi ku itangazamakuru aho risabwa gukorana n’ibigo bya Leta na za Minisiteri ndetse n’abikorera byumwihariko bagasabwa kugira ingengo y’imari yihariye igomba gukora mu itangazamakuru aho kugirango bahore bishimira gutumira ibinyamakuru ngo bibatangarize ibyabo nyamara batibuka ko nabo bagomba gutungwa n’umwuga wabo.
MHC ikaba ibona atariyo ikwiye kugira ingengo yimari yo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru yonyine bikwiye ko buri kigo kitangazamakuru na buri wese ukenera serivise mu itangazamakuru nawe akwiye kubigira inshingano ze mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
 
 
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *