Kuva kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016, impuguke ziturutse mu bihugu 36 by’Afurika, zatangiye inama y’iminsi itatu mu Rwanda, yiswe ID4AFRICA, igamije kwigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha abaturage indangamuntu zikoranye ubuhanga.
Iyo nama ikaba igamije gushakira hamwe uko abaturajye bo mu bihugu bya Afurika bashishikarizwa ibyiza byo kugira irangamimerere inyuze mu buryo bw’indangamuntu ikoranye ubuhanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nyamurinda Pascal uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umushinga w’indangamuntu nshya, NIDA, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye iyo nama inzira zakoreshejwe ngo abaturage babone indangamuntu nshya kandi zikoranye ubuhanga.

Ati “Byose byagezweho kubera imikorere ishingiye ku miyoborere myiza, bazaboneraho gusura imirenge itatu y’icyitegererezo aho bazirebera uburyo serivisi z’irangamimirere zihabwa abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga’’.
Dr Joseph J. Atick watangije umushinga ID4AFRICA, wanditse igitabo “The identity Ecosystem of Rwanda’’ avuga ko mu byatumye inama ibera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ari uko u Rwanda rumaze gutera intera kuruta byinshi mu bihugu bya Afurika ku bijyanye no gufasha abaturage mu irangamimerere hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, “Electronic Identification’’.
Ati “Nk’umuntu wakoreye ubushakashatsi mu Rwanda, ndabivuga mpereye y’uko ibyo byose u Rwanda rwabigezeho rubanje kwitegura no kubaka ibikorwaremezo byorohereza kugera kuri iryo koranabuhanga rishingiye ku ndangamuntu’’.

Insanganyamatsiko y’iyo nama ngarukamwaka iragira iti “ Digital Identity the practical Guide, bisobanura ngo Kwimenyakanisha hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ingero zifatika z’icyitegererezo’’.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


