Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru ko inzego z’umutekano mu Burundi zifite umugambi wo kwica zikamara abahoze mu gisirikare cy’u Burundi mbere y’amasezerano y’i Arusha yo guhuza igisirikare kikaba kimwe, amasezerano yo mu mwaka wa 2000, izi nzego z’umutekano zabihakanye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi nyuma y’iyicwa rya Col. Rufyiri Lucien wahoze mu gisirikare cya Leta (EX FAB), bahakanye ayo makuru y’uko bafite umugambi wo kubica bose bakabamara nk’uko byatangajwe mu binyamakuru.
OP1 Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yatangaje ko Col Rufyiri yishwe mu gihe hari hashize iminsi mike atangarije inzego z’umutekano ko hari agatsiko k’abantu bashaka kumunyaga ubutaka bwe buherereye i Maramvya, komine Mutimbuzi.
Akomeza avuga ko inzego za Polisi zatangiye iperereza kugirango hamenyekane niba iyicwa rye rifitanye isano n’ayo masambu, cyangwa se niba hari ikindi cyibyihishe inyuma.
Col. Rufyiri Lucien yarasiwe imbere y’urugo iwe ku wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2016, mu Ngagara muri karitiye ya kabiri, akaba yararashwe amasasu 4 n’umwe mu bamugabyeho igitero akoresheje imbunda ya pistol, nk’uko bitangazwa na OP1 Pierre Nkurikiye.
Yishwe nyuma y’iminsi mike ishize nabwo hishwe Gén. Athanase KARARUZA , Major Didier Muhimpundu,… abo bose bakaba barabanjirijwe na Col Bikomagu wahoze ari chef d’Etat Major ubwo u Burundi bwari buyobowe na Buyoya.
Uko kwicwa kwa hato na hato kw’abasirikare bahoze mu gisirikare cya cyera (EX FAB) bikaba aribyo bikomeje gutera benshi urujijo ndetse bikanafatwa nkaho Leta yaba ibifitemo uruhare n’ubwo ibihakana.
Aya makuru avuga ko hari akagambane ku basirikare bahoze mu gisirikare cya cyera, aje mu gihe n’ubundi bivugwa ko mu gisirikare cy’u Burundi harimo akagambane n’amacakubiri, byatangiye kuva igihe hatangiraga imvururu mu Burundi muri Mata 2015, bamwe bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza abandi barwanya manda ye ya 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com



