ingoro_y_ubutabera_y_urukiko_rwisumbuye_rwa_muhanga

Muhanga: Umugore akurikiranweho kwica umugabo we amuteye icyuma

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 33 ukekwaho kwica umugabo w’imyaka 40 babanaga batarasezeranye akoresheje icyuma. 

Ibyo byabaye ku itariki ya 12 Gicurasi 2025 mu mudugudu wa Nyarubaya, akagari ka Mataba, umurenge wa Ruyenzi, mu Karere ka Kamonyi ubwo umugabo yatahaga yasinze, umugore yamugaburira ibyo kurya yari yatetse akabikubita umugeri bikameneka.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko Barwanye, umugore agafata icyuma cya nanjoro akakimutera ku ijosi, ku ruhande rw’iburyo, kinjiramo imbere ahita apfa.

Ubwo yahatwaga ibibazo, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yateye umugabo babanaga nanjoro ku ijosi yikubita hasi bapfuye ko yari amugaburiye ibiryo akabimena amubwira ko yanze kumubyarira abana.

Uregwa nahamwa n’iki cyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *