Ikipe y’umukino w’intoki volleyball y’ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA y’abagore yatangiye imyitozo y’ingufu yitegura irushanwa mpuzamahanga ritegurirwa muri Uganda rizwi nka Kampala Amateur Volleyball (KAVC) rizaba kunshuro yaryo ya 20.

Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya volleyball y’abagore, ikaba ari nayo iheruka gutwara iri rushanwa riheruka, yatangiye imyitozo mumpera z’iki cyumweru, irushanwa rizakinwa tariki 06-07 zu ukwezi gutaha mumurwa mukuru Kampala kuri stade Lugogo.
Iyobowe na Jean de Dieu Masumuku ushinzwe gukusanya imisoro mu kigo cy’imisoro n’amahoro yavuze ko bari gukora cyane kugirango bongere batware iki gikombe ku nshuro ya gatatu dore ko bamaze kugitwara ku inshuro 2 zikurikiranya.
Uwahoze akinira ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) Masumbuku utoza iyi kipe yavuze ko bafite amahirwe yo kongera kwegukana iri rushanwa kuko batangiye gutoza abakinnyi kugirango biyumve ko bakwiye gutwara iki gikombe.
Yavuze ko bagize shampiyona nziza batsinzwe imikino, bafite ubuzima bwiza kandi bafite ibyiringiro kongera bakaba bizeye ko iki gikombe bidahindutse bazacyisubiza.
Amakipe azitabira iri rushanwa n’aturuka muri Uganda, Rwanda, DR Congo, Kenya, Sudan y’Epfo, Burundi na Tanzaniya rikazaba iminsi 2, ikipe izahagararira u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo ikaba ari Kaminuza ya Kibungo UNATEK yegukanye igikombe ku mu cyiciro cy’abagabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


