Nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa ntabashe kujyana na bagenzi be mu Burayi, Rwatubyaye Abdul wari usanzwe akinira APR FC yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sport.

Uyu myugariro akaba yasinye kuzakinira iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka ibiri uhereye mu mwaka wa 2016, bikaba bitari byitezwe ko yari mu bagombaga kwerekeza muri iyi kipe.
Aganira n’itangazamakuru, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, yemeje iyi nkuru, avuga ko Abdul Rwatubyaye yaguzwe.
Yagize ati ” Asinye amasezerano y’imyaka 2, akaba yanamaze guhabwa nimero azambara umwaka utaha”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati” Abdul nta masezerano yari afite, icyo tuzi ni uko ari umukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, ubwo tuzaganira nayo, ku ndezo ya Rwatubyaye,”
Nubwo Gakwaya Olivier atifuje gutangaza byinshi kuri iyi nkuru, ariko yashimangiye ko baguze Rwatubyaye uyu musore usanzwe amenyerewe nka myugariro mu ikipe ya APR FC.
Uyu musore ari mu bakinnyi bakiri bato hano mu Rwanda bagaragaza ubuhanga cyane, akaba aguzwe ngo aze kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
APR FC yari yasinyishije umukinnyi Aimable Nsabimana, imukuye muri Marines ngo azasimbure Abdul Rwatubyaye, mbere y’uko uyu musore biza kwanga ko ajya muri Slovakia.
Amafaranga bivugwa ko yaba yishyuwe uyu musore angina na Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


