Abasirikare 20 b’Abaholandi bakorera hano ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu Rwanda bunamira bagenzi babo 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 07 Mata mu 1994, ni bwo bariya basirikare 10 b’Ababiligi biciwe ahazwi nka Camp Kigali, bazira kuba bararindaga Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’intebe, ariko ntajye imbizi na Leta ya Habyarimana ku mugambi wo kwica Abatutsi. Bari baraje mu Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro.Abo ni: Bassine Bruno, Debatty Alain, Dupont Christophe, Leroy Yannick, Lhoir Stephane, Lotin Thierry, Meaux Bruno, Plescia Louis, Renwa Christophe na Uyttebroeck Marc. Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo bariya basirikare b’Abaholandi bahuriye kuri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bunamira bariya bagenzi babo b’Ababiligi bahiciwe. Bari i Kigali aho bitabiriye inama ngarukamwaka ihuje Abasirikare b’Abaholandi bakorera ku mugabane wa Afurika. Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Matthjis Wolters, yavuze ko kuba barunamiye bariya basirikare b’Ububiligi ari ingirakamaro, bijyanye n’ubucuti bukunze kurangwa hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi. Ati” Turi hano kugira ngo twunamire Abanyarwanda kubera ibyabaye mu 1994, ndetse na bagenzi bacu b’Abasirikare b’Ababiligi. Ubuholandi b’Ububiligi bafitanye umubano ukomeye mu muryango w’Ubumwe bw’Ubulayi, ariko nanone ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare.” Umuyobozi muri Ministeri y’Ingabo z’u Buholandi ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen. Jan Blacquiere avuga ko bahisemo gukorera inama yabo mu Rwanda bitewe n’ubwiza barubonaho. Ati “Muri uyu mwaka byemejwe ko inama yacu yabera i Kigali kuko dutekereza ko muri igihugu cyuje ubwiza kikaba n’urugero rwiza mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Brig. Woltters yasabye ko ibyabaye muri Jenoside bitakongera ukundi. Ati”Ibintu nk’ibi ntibigomba kuzongera kubaho, nk’abasirikare tugomba kumenya ko no mu gihe cy’intambara abantu bose baba ari bamwe, ubutumwa dufite bukaba ari ukubana amahoro.” Uretse gusura Camp Kigali, biteganyijwe ko bariya basirikare bazanasura ahandi hantu hatanduka
Kuba turi hano i Kigali, twanifuje guha icyubahiro inshuti zacu z’Ababiligi kugira ngo duhamye kandi twibuke ibyababayeho mu mwaka wa 1994, nk’uko mubizi u Buholandi n’u Bubuligi ni ibihugu bituranyi.”
Yongeyeho ati”ntimukaducokoze kuko iyo umusirikare yahagurutse biba byarenze ihaniro’, ni byiza rero gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi hatabayeho intambara.”


