Inama ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yamaze gusubikwa nyuma y’Ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Epfo iherutse gusesa guverinoma.
Ibi byatangajwe mu ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango, Amb. Liberat Mfumukeko yashyizeho umukono kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 binyuze ku Munyamabanga wa Leta ku bw’uyu muryango, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Repubulika ya Sudan y’Epfo yavuze ko iri gutegura gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’abo ku ruhande rwa Leta iriho ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.
Gusubikwa kw’iyi nama kwagize ingaruka no ku yindi ya 41 idasanzwe yagombaga guhuza akanama ka EAC kagizwe n’abaminisitiri, kuva tariki ya 25 Gashyantare kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2020, yari gutegura iyi yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu mu minsi iri imbere.
Tariki ya 20 Gashyantare ni bwo Perezida Salva Kiir yasheshe guverinoma yose nyuma y’ubwumvikane na Riek Machar bari bamaze imyaka irenga 6 bahanganye. Kuri iyo tariki, yemeye ko bagiye gukora guverinoma ihuriweho n’impande zombi. Nk’uko yari yabimusezeranyije, kuri uyu wa 22 Gashyantare yahise amugira umwungiriza we (Vice-President).


