Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inzuki zirenga miliyoni 14 zatorotse ubwo imodoka nini yari itwaye ibihumbi by’udusanduku tw’inzuki yahirimaga mu muhanda, hafi y’umupaka wa Canada.
Iyi modoka yari itwaye nibura ibiro 31,750 by’inzuki (ni ukuvuga hafi toni 32 z’inzuki nzima ziri mu mizinga), ikaba yaguye ku muhanda wo muri Whatcom County.
Ubuyobozi bw’akarere, binyuze mu biro bya sheriff (Whatcom County Sheriff’s Office, WCSO), bwatangaje ko inzego z’ubutabazi zifatanyije n’abavumvu b’inzobere “mu rwego rwo kurokora inzuki nyinshi zishoboka.”
Mbere y’uko imibare y’ukuri imenyekana, WCSO yari yatangaje ko hashobora kuba hatorotse inzuki zisaga miliyoni 250. Nyuma, umwe mu bavumvu bakoraga ibikorwa by’ubutabazi yamenyesheje ko umubare nyawo ugera hafi ya miliyoni 14.
WCSO yagiriye inama abaturage yo kwirinda kwegera aho impanuka yabereye “kugira ngo birinde uburibwe bushobora guterwa n’inzuki.”
Abashinzwe ubutabazi bavuze ko bagamije gufasha inzuki kwisubiza mu mizinga no kongera kubona umwamikazi wazo. Byitezwe ko ibi bizaba byagezweho mu masaha 24 kugeza kuri 48 akurikira.
Mu butumwa bwo kuri Facebook, WCSO yashimiye “abavumvu barenga 24 bitabiriye ibikorwa byo gutabara”, bavuga ko “inshuro nyinshi, mu gitondo cyakurikiyeho, inzuki nyinshi zari zimaze gusubira mu mizinga.”


