Djabel-Manishimwe-with-Mashami

Imanishimwe Djabel yakatiwe imyaka 5 n’urukiko muri Algeria

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ikomeje imyitozo muri Algeria yitegura imikino ibiri ya gicuti, abakinnyi babiri barimo Imanishimwe Djabel na Rafael York, ntibari kumwe na bagenzi babo kubera impamvu zitandukanye.

Imanishimwe Djabel, wakiniye USM Kancela yo muri Algeria mu bihe byashize, yategetswe n’inkiko za Algeria kutazinjira mu gihugu mu gihe cy’imyaka itanu. Ibyo byaturutse ku kuba yararengeje iminsi 12 ku minsi yari yahawe kuri visa ye, ubwo yavaga muri Algeria atabiherewe uburenganzira. Ibi byatumye yangirwa kwinjira ubwo yageragezaga kugera ku butaka bwa Algeria yitabiriye ubutumire bw’Amavubi.

Rafael York, ukinira Zed FC yo mu Misiri, nawe ntiyitabiriye ubutumire bwa Ferwafa. Gusa kugeza ubu ntacyo aravuga ku mpamvu yatumye adahagera.

Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Algeria: uwa mbere uteganyijwe tariki ya 5 Kamena i Constantine, naho uwa kabiri uzaba ku wa 9 Kamena i Alger. Iyi mikino ni igice cy’imyiteguro y’andi marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *