b5f03e91c8269e8a0df471f420702691-1546099970

Tshisekedi yemeye guhura n’umwanzi we Fayulu 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye guhura na Martin Fayulu basanzwe badacana uwaka mu rwego rwo kurokora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tshisekedi yemeje ko yiteguye guhura n’uriya munyapolitiki abinyujije mu muvugizi we, Tina Salama.

Yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ati: “Perezida wa Repubulika arashimira gukunda igihugu no guharanira ubumwe bw’igihugu byerekanwe na Bwana Martin Fayulu, kandi aremeza ko afite ubushake bwo guhura na we mu rwego rwo kurokora Repubulika ibyago bibangamira inzego zacu n’ubusugire bw’igihugu.”

Martin Fayulu na Félix Tshisekedi basanzwe badacana uwaka, nyuma y’uko muri 2018 umwe yashinje undi kumwiba intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abanye-Congo hafi ya bose barimo na Corneille Nangaa wari Perezida wa Komisiyo y’Amatora, bemeza ko Martin Fayulu ari we watorewe kuyobora RDC ariko biba ngombwa ko Tshisekedi yibirwa amajwi nyuma yo kubyumvikanaho n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari Perezida.

Tshisekedi yemeye guhura na Fayulu, nyuma y’amasaha make uriya munyapolitiki amusabye kwemera kuganira n’abo bahanganye mu rwego rwo kuvana RDC mu bibazo irimo.

Fayulu kandi yageneye ubutumwa bwenda gusa nk’ubwo Joseph Kabila na Corneille Nangaa kuri ubu uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Andi makuru avuga ko Tshisekedi yemeye guhura na Fayulu, mu gihe aba bagabo bombi ngo barahuye mu ibanga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *