Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2020, polisi ya Kenya yajyanye ku bitaro bya Makueni Abashinwa batanu bakekwagaho indwara y’icyorezo ya Coronavirus, abaganga bakibimanya baratoroka, bava mu kazi.
Inkuru ya Daily Nation ivuga ko aba baganga/bavuzi bavuraga abandi barwayi ariko bakimenya iby’aba Bashinwa, bagiye barahera amasaha arashira.
Umuganga umwe wahunze yabwiye iki kinyamakuru ati: “Ubwoba bwadutashye ubwo twabonaga abaherekeje aba Bashinwa bambaye udukoresho dupfuka amazuru n’umunwa.”
Nyuma y’ubwoba bw’abaganga, ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’ubw’agace ka Makueni bwemeje ko nta Coronavirus basanganwe, gusa andi makuru avuga ko ibizamini bafashwe byajyanwe mu ipimiro (Laboratory) riri mu murwa wa Kenya.
Mu byumweru 7 bishize iki cyorezo kigaragaye mu Bushinwa, kimaze gufata abantu 76,936 muri bo hapfuyemo 2,442 muri iki gihugu gusa nk’uko amakuru y’uyu munsi aturuka muri Komisiyo y’Ubushinwa ishinzwe ubuzima. Muri aba barwaye Coronavirus harimo abaganga barenga 1600, ibi bigaragaza ko giteye ubwoba buri wese yaba umuturage cyangwa abashinzwe ubuvuzi, cyane bitewe n’ubwiyongere bw’abantu kiri gufata.

4 Responses
Kenya: Polisi yajyanye ku bitaro abakekwaho Coronavirus, abaganga baratoroka
Hhhh nibyo byibera muri kenya…gusa police ntiseke abo baganga kuko nayo iyo uyitabaje wibwe ikintu bakubaza ni ukwibye aracyahari ? 2- ese ukwibye yarafite imbunda ? Iyo wibeshye ukavuga ko yarayifite barakubwira bati subirayo ube umuducungira ati natwe aca tulete kifalu tumulikupuwe (leka tuzane igifaru tumuriture) icyo gihe bahita bacaho ako gace ntibakagarukemo nko mu minsi itatu .