Gatsibo: Umwana waba yarakubiswe ku bwo kutamenya Icyongereza akajya muri koma basanze nta mituweli agira

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa ufite nk’imyaka 10 wiga mu mashuri abanza kuri G.S Nyarubuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo biravugwa ko yagiye muri Koma (Coma) nk’inkurikizi y’inkoni yakubitwaga n’umwarimu umuryoza kutamenya Icyongereza gusa byagaragaye ko nta bwisungane mu kwivuza yagiraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary yatangarije Bwiza.com ko uyu mwana yari arembeye mu Bitaro bya Ngarama aho yari amaze ibyumweru bitatu nyuma akaba yoherejwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko nta bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) yagiraga.

Ati ” Umwana yararwaye, ajya kwa muganga ku bitaro bya Ngarama, bamukirikirana ari muri Koma. Ibitaro byagerageje kumuvura ariko basanga akeneye ubuvuzi burenze ubushobozi bwabo. Barakurikiranye abasanga umwana nta mituweli agira. Ushinzwe imibereho myiza ku bitaro yambwiye situation [uko bihagaze] umwana arimo. Yampaye imyirindoro y’iwabo nsanga nta mitiweli bishyuye. Nasanze tutategereza ibya mituweli bitewe n’uko umwana yari amerewe kandi iwabo bavuga ko batashobora kwishyura. Akarere karamwishingiye twandikira Ibitaro by’i Kanombe.”

Ku ngingo yo kuba uyu mwana yaba yarakubiswe, Meya Kantengwa yavuze ko ” Ntabwo mbizi ariko umubyeyi ikibazo yakigejeje kuri RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha].”

Uyu muyobozi asaba abaturage kwicara bazi ko bafite mituweli kuko batazi igihe uburwayi buzamugabaho igitero.

Ati ” Bakwiye kwishyura mituweli.Ashobora kubona amaze imyaka ibiri atarwara, ngo ntiyakwishyura. Buri muturage akwiye kuba afite mituweli nk’umutekano w’urugo rwe. Akwiye kuba avuga ati igihe cyose narwarira, nakwivuza.”

Uyu muyobozi avuga ko ababyeyi b’umwana batabuze ubushobozi bwo kwishyura ahubwo ngo babigize nkana.

Meya Kantengwa yasabye abaturage gutuza bagategereza imyanzuro izava mu iperereza rya RIB. Yibukije ko abaturage bakwiye kwibuka kwishyura mituweli no kwihanangiriza abarezi bashobora kuba batandukira bakaba bakubita abana, ingingo yavuze ko itemewe.

Ikibazo cy’ikubitwa ry’umwana giteye gite?

Uyu mwana yajyanywe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe bigaragara ko afite ikibazo gikomeye mu bwonko cyanamushyize muri koma bigatuma agarurwa aha i Ngarama kuko ntacyo yakorerwa atarazanzamuka mu gihe haba habayeho ayo mahirwe.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye TV 1 ko uyu mwana we yakubiswe n’umwarimu mu mutwe ngo amuhora ko atazi icyongereza ngo ibyo umwana yabibwiye umubyeyi inshuro nyinshi kandi nta n’uburwayi bundi yagiraga.

Umuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama, Dr.Jean Baptiste Rugamba yemeza ko yakiriye uyu mwana w’umukobwa urembye n’ubwo adatangaza icyo uwo mwana arwaye ngo kuko hari inzego zindi zo kubitangaza.

Umuyobozi wa GS Nyarubuye, Padiri Theophile Harelimana aho uyu mwana yigaga ndetse hanakorera umwarimu ushinjwa gukubita uyu mwana bwahakanye ibyo gukubitwa kw’uyu mwana.

Padiri Harlimana avuga ko bategereje ikizava mu iperereza cyane ko ngo umubyeyi w’uriya mwana nta na hamwe yigeze agaragariza ubuyobozi bw’ishuri ko uyu mwana ahora akubitwa mu mutwe azira kutamenya Icyongeraza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *