Abagize biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yirukanwa burundu muri iri shyaka nyuma y’amakosa akomeye aheruka gukora yanatumye yirukanwa nk’umukozi wa MINEDUC.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje avagize biro ya politiki ya ririya shyaka kuri iki cyumweru, ku wa 01 Werurwe 2020.
Abagize Biro ya Politiki y’ishyaka DPI, bavuze ko: “amakosa ya Dr. Munyakazi badashobora kuyihanganira.”
Ku wa 14 Gashyantare 2020 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Dr. Issac Munyakazi yandikiye Minisiteri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard asaba kwegura ku nshingano ze nk’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Nyuma y’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi, yahishuye ko kimwe mu byatumye Dr Isaac Munyakazi yegura harimo na ruswa ya 500,000Rwf yahawe na kimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye kugira ngo agifashe kuza mu myanya y’imbere y’uko ibigo byatsindishije mu mwaka w’amashuri ushize.


