MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka

Sangiza iyi nkuru

Dr Uwamariya Valentine ni Minisitiri w’Uburezi wa 15 kuva mu 1994. Ategerejweho impinduka nziza muri uru rwego gusa abasesenguzi batandukanye, bagiye bakurikirana politiki y’uburezi muri ibi bihe, bavuga ko afite akazi katoroshye, cyane ko uru rwego ari rwo rumaze kuyoborwa na benshi kuva icyo gihe, ariko kandi bakemeza ko bishoboka ko yazana impinduka nziza, cyane ko ari zo ategerejweho nyuma yo kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.

Umusesenguzi umwe wavuganye na Bwiza.com avuga ko Dr Uwamariya agomba kubanza yamenya urutonde rw’ibibazo bikiri muri uru rwego kugira ngo abifatire ingamba zikarishye, bicike burundu cyane ko ibyinshi muri byo byamaze kuba karande.

Akomeza avuga ko uyu muyobozi, ari byiza ko abanza kumenya abamubanjirije byibuze uko ari 14, akigira kuri bamwe, akamenya n’amakosa yakozwe mu gihe cyabo, akirinda kuyagwamo.

Uru ni urutonde rwa bimwe mu bibazo biri mu burezi, rukurikirana n’abayoboye uru rwego kuva mu 1994 kugeza ubu, uko ari 15:

Kutita ku burezi mu mashuri y’incuke

Abahanga bavugira mu migani ko uburezi ku mwana butangira mu myaka ijana mbere y’amavuko ye, abandi ngo niba utegura umwaka, tera umuceri, niba utegura ikinyacumi (decade) utere ibiti, nyamara ngo nuba uri gutegura ubuzima bwose, wigishe abantu.

Hari undi mugani baciye bavuga ko ibuye ritowe hasi rigira agaciro iyo riconzwe, bityo ngo umuntu aba nyamuntu iyo yigishijwe. Ibi bigaragaza agaciro k’uburezi bugira ireme iyo buhereye hasi ku mizi (abana b’incuke).

Umwana wiga mu mashuri y’incuke aramutse yitaweho, yagera mu mashuri abanza, agakomeza mu yisumbuye ndetse na Kaminuza ari umuhanga. Ubu urabaza mwarimu wigisha kaminuza impamvu abanyeshuri batazi kwandika ibaruwa, akagusubiza ko ari ko baje bameze, wabaza mwarimu wigisha mu mwaka wa gatanu w’abanza impamvu atazi kwandika amazina ye, akagusubiza ko bamumuhaye ntabyo azi, ikibaza kiri mu myaka yavuyemo.

Ubu hari abana bajya kwiga mu mashuri abanza batarageze mu y’incuke bitewe n’uko abayobozi b’ayo mashuri batabigize itegeko cyangwa se ugasanga mwarimu wigisha incuke, amaze igihe kinini adahembwa (cyane ko abenshi bahembwa n’ababyeyi), bagahitamo kureka aka kazi, uburezi kuri ba bana bugahagarara.

Uburezi bwabaye ubucuruzi(business)

Hari abafashe uburezi nk’umwanya mwiza wo gusahuriramo, ku buryo buri wese wumva ko ashaka gukorera amafaranga, ashinga ishuri, agasaba amafaranga ashaka (Minerval, ay’inyubako ndetse n’ibikoresho), nyamara wamubaza umusaruro atanga, ukawubura.

Ibi bibazo bikunze kugaragara mu mashuri yigenga kuva ku y’inshuke kugeza kuri kaminuza. Mu myaka ibiri ishize ni bwo mu gihugu humvikanye ifungwa rya kaminuza zitandukanye bitewe no kutuzuza ibisabwa.

Iki kibazo Perezida Kagame yakigarutseho mu Mwiherero wa 17 uherutse kubera i Gabiro, avuga kuri kaminuza zidatanga uburezi bufite ireme, bamwe bikanze ko ashobora kuzifunga. Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente we yagaragaje icyizere gike afitiye abanyeshuri b’ubu bitewe n’uburezi bahabwa, avuga ko hari igihe kizagera ukaba washaka minisitiri ukamubura.

Ruswa mu burezi cyane mu mitangire y’akazi

Nk’uko raporo ya Rwanda Bribery Index 2019 ya TI-Rwamda yabigaragaje, mu nzego zugarijwe na ruswa harimo n’iz’ibanze cyane nko mu turere, mu mitangire y’akazi mu burezi.

Muri iyi minsi hagiye hagaragara aamanyanga, aho umukandida akora ikizamini cy’akazi, akagira amanota meza kurusha bagenzi be, ku karere bakamubwira ko uwo mwanya wakuweho, bigatahurwa ko wamaze guhabwa undi wamukurikiye mu manota cyangwa bawuhaye uwasabye kwimurwa (mutation) yabanje gutanga akayabo k’amafaranga, usanga akenshi kaziwe n’umubare.

Hari andi makuru mashya yavuzwe mu minsi ishize y’aho Dr Isaac Munyakazi yakiriye ruswa kugira ngo ashyire imbere ikigo kitari cyitwaye neza mu mitsindire, ibi bigaragaza ibibazo byugarije uburezi.

Hari andi makuru adafitiwe gihamya kandi yavuzwe igihe kinini ko hari amashuri yagize akamenyero gukopeza ibizamini bya leta, naho hatanzwe ruswa.

Impinduka zitandukanye

Abagiye bayobora MINEDUC benshi, bagiye bazana impinduka zitandukanye, zimwe zibonwa nk’izangiza uburezi. Byageze aho bisa n’irushanwa, buri wese agerageza kuzana agashya ke, bishoboke ko bashakaga kugera kuri ya ntego ariko bikananirana.

Hari ingingo zitandukanye zagiye zikurura impaka nko kwirukana abanyeshuri burundu (gutema), kuzana uburyo bwo kwigisha amasomo atatu mu cyiciro cyisumbuye (PCM, MCB, LEG, HEG, EKK,…) no guhindura kenshi gahunda y’amasomo (Curriculum) hafi ya buri mwaka, cyane cyane muri kaminuza, aho usanga abanyeshuri biga amasomo amwe, bigishwa ibihabanye, iyo bari mu myaka itandukanye.

Abaminisitiri bayoboye MINEDUC kuva mu 1994

  • Dr. Nsengimana Joseph yabaye Minisitiri Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (twagereranya na Minisitiri w’Uburezi) kuva mu 1994 kugeza mu 1995.
  • Rwigema Pierre Celestin wasimbuye Dr Nsengiyumva yabaye mu gihe kingana n’amezi ane. Kuva mu 2012, ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA).
  • Ngirabanzi Laurien yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1995 kugeza mu 1999.
  • Col. Dr. Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi mu 1999.
  • Emmanuel Mudidi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1999 kugeza mu 2001. Mudidi ubu ari mu kiruhuko nyuma yo kuva mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.
  • Prof. Romain Murenzi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2001 kugeza mu 2006.UbU akora mu nteko y’intiti mu by’ubumenyi ku Isi izwi nka TWAS, kuva mu 2017. TWAS (The World Academy of Sciences) ayikozemo inshuro ebyiri kuko yigeze kuyiyobora kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
  • Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008. Kuva mu 2019 ni Minisitiri w’Ibidukikije.
  • Gahakwa Mukankubito Daphrose yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2008 kugeza mu 2009. Ubu ari mu bayobozi b’ Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, (IPAR-Rwanda).
  • Dr. Charles Muligande yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2009 kugeza mu 2011. Ubu kuva muri Kanama 2016 ni Uwungirije Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba ashinzwe iterambere (Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement).
  • Prof. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2011. Ubu akaba ari Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).
  • Dr. Vincent Biruta yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
  • Kuva mu 2014 kugeza mu 2015, Prof. Silas Lwakabamba ni bwo yabaye Minisitiri w’Uburezi. Ari mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.
  • Dr Papias Musafiri Malimba yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2015 kugeza mu 2017. Ubu ni Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration) kuva mu 2018.
  • Dr Eugene Mutimura yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2017 kugeza muri Gashyantare 2020. Ubu ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuva ku wa 26 Gashyantare 2020.
  • Dr. Uwamariya Valentine ni we Minisitiri w’Uburezi wa 15.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya fite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ni byiza ku guhera ku ukumenya ibibazo biri mu burezi ariko nabwo ntibivugwe n’abataburimo nyir’izina, kuko uwabyegeranya adahereye kuri mwarimu wo mu mashuri abanza no kuzamuka byaba ari ukubica hejuru, ntekereza ko bivuzwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi iby’abarimu ku giti cyabo bigakurikiraho, kubivugutira umuti nabyo bikaganirwaho n’inzego zitandukanye byatanga umusaruro. Murakoze

  2. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya fite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ni byiza ku guhera ku ukumenya ibibazo biri mu burezi ariko nabwo ntibivugwe n’abataburimo nyir’izina, kuko uwabyegeranya adahereye kuri mwarimu wo mu mashuri abanza no kuzamuka byaba ari ukubica hejuru, ntekereza ko bivuzwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi iby’abarimu ku giti cyabo bigakurikiraho, kubivugutira umuti nabyo bikaganirwaho n’inzego zitandukanye byatanga umusaruro. Murakoze

  3. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya fite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Mukosore ntabwo ari Nsenyumva Joseph ni Nsengimana Joseph

  4. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya fite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Mukosore ntabwo ari Nsenyumva Joseph ni Nsengimana Joseph

  5. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ko ntabona mo mutsindashyaka theoneste?

  6. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ko ntabona mo mutsindashyaka theoneste?

  7. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ko ntabona mo mutsindashyaka theoneste?

  8. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ko ntabona mo mutsindashyaka theoneste?

  9. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Kuzahura ireme ry uburezi bwacu ntibyoroshye kuva igihugu kiyobowe gisirikari. Muri make turacyameze nkabakiri mu ishyamba. Niba nta gitekerezo cyigega gishobora gutangwa biragoye gushyira ibintu muburyo. Kandi si muburezi gusa hari ikibazo ni munzego zose. Muburezi niho byihuta kuvugwa kuko nta rutenderi nyinshi zirimo umuntu aba atinya naho ubundi igihugu cyagushije ishyano munzego zose.

  10. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Kuzahura ireme ry uburezi bwacu ntibyoroshye kuva igihugu kiyobowe gisirikari. Muri make turacyameze nkabakiri mu ishyamba. Niba nta gitekerezo cyigega gishobora gutangwa biragoye gushyira ibintu muburyo. Kandi si muburezi gusa hari ikibazo ni munzego zose. Muburezi niho byihuta kuvugwa kuko nta rutenderi nyinshi zirimo umuntu aba atinya naho ubundi igihugu cyagushije ishyano munzego zose.

  11. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Hatabayeho gukemura ibi bibazo.ireme ryuburezi rizakomeza kuba inzozi.
    1)kwita ku mibereho ya mwarimu cyane cyane ab’incuke n’abanza kuko ntibyumvikana ukuntu hagati y’umushahara wa A2 na A1 harimo ikinyuranyo cya 100000Frw.Mbere yo gushyira 10% ku mishahara Nihagabanywe iki kinyuranyo bazamure umushahara waba barezi(inshuke n’abanza)kuko baravunika cyane kandi bakora n’amasaha menshi.
    2)Kongera ibyumba by’amashuri kuko hakiriho ubucucike bukabije.
    3)kunoza integanyigisho(CBC) mu mashuri abanza biragoye gukoresha CBC mu rurimi rw’amahanga mu gihe nurwa kavukire batarwumva.

  12. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Hatabayeho gukemura ibi bibazo.ireme ryuburezi rizakomeza kuba inzozi.
    1)kwita ku mibereho ya mwarimu cyane cyane ab’incuke n’abanza kuko ntibyumvikana ukuntu hagati y’umushahara wa A2 na A1 harimo ikinyuranyo cya 100000Frw.Mbere yo gushyira 10% ku mishahara Nihagabanywe iki kinyuranyo bazamure umushahara waba barezi(inshuke n’abanza)kuko baravunika cyane kandi bakora n’amasaha menshi.
    2)Kongera ibyumba by’amashuri kuko hakiriho ubucucike bukabije.
    3)kunoza integanyigisho(CBC) mu mashuri abanza biragoye gukoresha CBC mu rurimi rw’amahanga mu gihe nurwa kavukire batarwumva.

  13. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Hatabayeho gukemura ibi bibazo.ireme ryuburezi rizakomeza kuba inzozi.
    1)kwita ku mibereho ya mwarimu cyane cyane ab’incuke n’abanza kuko ntibyumvikana ukuntu hagati y’umushahara wa A2 na A1 harimo ikinyuranyo cya 100000Frw.Mbere yo gushyira 10% ku mishahara Nihagabanywe iki kinyuranyo bazamure umushahara waba barezi(inshuke n’abanza)kuko baravunika cyane kandi bakora n’amasaha menshi.
    2)Kongera ibyumba by’amashuri kuko hakiriho ubucucike bukabije.
    3)kunoza integanyigisho(CBC) mu mashuri abanza biragoye gukoresha CBC mu rurimi rw’amahanga mu gihe nurwa kavukire batarwumva.

  14. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Hatabayeho gukemura ibi bibazo.ireme ryuburezi rizakomeza kuba inzozi.
    1)kwita ku mibereho ya mwarimu cyane cyane ab’incuke n’abanza kuko ntibyumvikana ukuntu hagati y’umushahara wa A2 na A1 harimo ikinyuranyo cya 100000Frw.Mbere yo gushyira 10% ku mishahara Nihagabanywe iki kinyuranyo bazamure umushahara waba barezi(inshuke n’abanza)kuko baravunika cyane kandi bakora n’amasaha menshi.
    2)Kongera ibyumba by’amashuri kuko hakiriho ubucucike bukabije.
    3)kunoza integanyigisho(CBC) mu mashuri abanza biragoye gukoresha CBC mu rurimi rw’amahanga mu gihe nurwa kavukire batarwumva.

  15. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ntareme mbona igihe mwarimu w’incuke n’abanza agifashwe nabi wambwira ukuntu hagati ya A2 na A1 harimo ikinyuranyo cy amafaranga agera ku bihumbi 100000 mu mishahara yabo kandi aribo bavunika cyane bagakora n’amasaha menshi.Mbere yo gushyiraho 10% nibabanze bazamure A2.

  16. MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka
    Ntareme mbona igihe mwarimu w’incuke n’abanza agifashwe nabi wambwira ukuntu hagati ya A2 na A1 harimo ikinyuranyo cy amafaranga agera ku bihumbi 100000 mu mishahara yabo kandi aribo bavunika cyane bagakora n’amasaha menshi.Mbere yo gushyiraho 10% nibabanze bazamure A2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *