Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa yitabiriye iki gikorwa

Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi itatu Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubwubatsi muri Tanzania itangaje isenyuka ry’umuhanda Morogoro-Dodoma-Rusumo, wongeye kuba nyabagendwa guhera mu ijoro ry’uyu wa 4 Werurwe 2020 umaze gusanwa mu buryo bwihuse.

Iteme ry’uyu muhanda ryaguye mu mugezi mu gace ka Kiyegeya nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kuhagwa. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’umuntu uvuga Ikinyarwanda, yatumye bamwe batekereza ko uyu muhanda waba ari uwo mu Rwanda.

Gusa n’ubundi uyu muhanda ni wo unyuramo ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda mu buryo bworoshye. Ku ifoto ya ‘Satelitte’, bigaragara ko umuntu uvuye Morogoro aza mu Rwanda, anyuze muri uyu muhanda, anyura mu nzira ikurikira: Morogoro-Dodoma-Manyoni-Singida-Kahama-Ushirombo-Uyovu-Rusumo.

Imodoka nyinshi zirimo amakamyo yikoreye ibicuruzwa, zaba izari ziturutse Morogoro ndetse n’iza Dodoma zahise zihagarara aho ngaho, zitegereza ko umuhanda ukorwa.

Hari impungenge ko byari guwara igihe kirekire kugira ngo uyu muhanda usanwe, ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bikazamuka, gusa tariki ya 3 Werurwe, imashini zikora imihanda n’ibindi bikoresho byoherejwe muri Kiyegeya kugira ngo hakorwe igishoboka cyatuma umuhanda wongera kugendwa, biba ngombwa ko abakozi bakora amanywa n’ijoro.

Mbere y’uko izindi modoka zemererwa kwambuka, habanje gukorwa igerageza ry’imodoka 20 zaturukaga mu mpande zombi, ryatwaye amasaha abiri, riyobowe na Minisitiri Isack Kamwelwe. Nyuma y’aho, izindi modoka zemerewe kugenda.

Amafoto

Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa yitabiriye iki  gikorwa
Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa yitabiriye iki gikorwa

essesfcxsaazupl.jpg
essk70owkau40zo.jpg
esmuvhvxuaisfqc.jpg
esmzfenwsamlqcy.jpg
esmzffkwoaedp65-1.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa
    TRES FORT LA TANZANIE !!!!!!
    L’ Afrique en marche !!!!!!
    BRAVO !!!

  2. Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa
    TRES FORT LA TANZANIE !!!!!!
    L’ Afrique en marche !!!!!!
    BRAVO !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *