GettyImages-2217140020_copy_1000x666

Abaturage b’ibihugu byose bituranye n’u Rwanda bashobora gukumirwa kwa Trump

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya kongera ibihugu 25 bya Afurika ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe gukandagira ku butaka bwazo.

Ibi bihugu bya Afurika biri muri 36 Washington iteganya gushyira ku rutonde rushya, nk’uko inyandiko y’imbere muri leta ya Amerika yabonwe n’ibitangazamakuru bya Washington Post na Reuters ibivuga.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku wa 14 Kamena ni bwo yohererejwe abadipolomate bo mu bihugu birebwa na kiriya cyemezo gishya.

Aba icyakora bahawe iminsi 60 yo kuba bamaze kubahiriza ibyo Amerika isaba, mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bo mu bihugu byabo bashyirwa ku rutonde rwirabura.

Washington ivuga ko kiriya cyemezo kireba by’umwihariko ibihugu bidashobora gutanga “ibyangombwa by’indangamuntu zizewe”, cyangwa “ibifite uburiganya bukabije mu buyobozi bwabyo.”

Kirareba kandi ibihugu bifite muri Amerika umubare munini w’abaturage uruta uwa Visa zatanzwe.

Ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biri mu bifite abaturage bashobora gukumirwa muri Amerika, ukuyemo u Rwanda na Kenya.

Muri rusange ibihugu bya Afurika byashyizwe ku rutonde rushya ni Angola, BĂ©nin, Burkina Faso, Cap-Vert, Cameroun, CĂ´te d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Éthiopie, Misiri na Gabon.

Birimo kandi Gambie, Ghana, Liberia, Malawi, Mauritanie, Niger, Nigeria, Sao TomĂ©-et-Principe, SĂ©nĂ©gal, Sudani y’Epfo, Tanzanie, Uganda, Zambie na Zimbabwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Amerika yari yasohoye urutonde rw’ibihugu 12 bifite abaturage babujijwe kuyikandagiramo burundu, mu rwego rwo kuyirinda “ibyihebe by’abanyamahanga.”

Ni ibihugu birimo Afghanistan, Birmanie, Tchad, Congo-Brazzaville, Guinée équatoriale, Érythrée, Haïti, Iran, Libye, Somalie, Sudani na Yemen.

Icyo gihe kandi Washington yavuze ko hari ibihugu birindwi bifite abaturage Perezida Donald Trump yakumiriye muri Amerika mu buryo butuzuye, kuko “bateje ikibazo gikomeye” iki gihugu.

Ibyo birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkménistan na Venezuela.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *