7fca1e9f-2f7b-4eca-99d6-81a53956aa01.jpg

Rwamagana: Umugore yatoraguye igisasu akeka ko ari icyuma gishaje

Sangiza iyi nkuru

Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe hafi y’urusengero rw’abadiventisite, yahatoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade akeka ko ari icyuma gishaje cyo ku gurisha bakunze kwita injyamane.

Umwe mu baturage bakora umuhanda wari uhegereye, wanabonye uyu mugore atoragura iyo gerenade, yatangarije Bwiza.com ko ahagana saa satanu za mu gitondo kuri uyu wa Kane ari bwo uwo mugore yayitoraguye. Ati “ Twari hano dukora umuhanda tubona uwo mugore avanye igisasu yari akuye hariya haruguru. Amaze kugera ku muhanda abantu bagendaga mu mahanda ni bo bamubwiye ko atwaye igisasu ahita agishyira hasi.”

Uyu avuga ko nabo bakijijwe n’amagure batinya ko cyabaturikana. Ati ” Twese tugira ubwoba kuko twumvaga gishobora kuduturikana duhita duhunga. Nyuma ni bwo bahamagaye polisi nabo bahamagara abasirikare bakaba bayijyanye saa sita n’igice. “

Niyibizi Francois ni umwe mu baturage wabonye uwo mugore ateruye igisasu. Yemeza ko iyo batamubwira ko ari igisasu atwaye, byashobokaga ko kimuturikana kuko we yari agifashe nk’izindi njyamane zose asanzwe atoragura. Ati ” Yagifashe ageze hano mu muhanda avuga ko icyuma atoraguye kiremereye cyane ni bwo haje umugabo aramubwira ngo agishyire hasi gake yitonde kitamuturikana agishyira hasi.”

Niyibzi yabwiye Bwiza.com asanga uwo mugore ari umunyamahirwe. Ati ” Yagize amahirwe kuba yagikuye hafi y’umuhanda kuko iyo agikura kure hatagenda abantu cyashoboraga kumuturikana urebye uko yari agiteruye avuga ko abonye injyamane yo kugurisha.“

7fca1e9f-2f7b-4eca-99d6-81a53956aa01.jpg
Agashyamba kari hafi y’umuhanda ni ho uwo mugore yatoraguye generenade

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru avuga ko uwo mugore yatoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade ariko ishaje.

CIP Twizeyimana avuga ko byagaragaraga ko iyo gerenade yatabwe kera. Ati ” Icyo gisasu cyatoraguwe batoraguye ariko nta makuru yuko yashakaga kukigurisha twahawe. Yari Grenade ishaje bigaragara ko yatabwe nko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Inzego z’umutekano zikaba zahageze iyo grenade barayihakura.“

CIP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage batoragura ibyuma bishaje ndetse n’ababigura kujya bitondera ibyo babonye batazi kuko bishobora kuba ari ibisasu bishaje byahitana ubuzima bwabo. Ati “ Inama twagira abagura ibyuma bishaje ndetse n’abaturage babitoragura mu gihe babonye ibyuma batazi bakaba bagomba kwitonda ndetse bakanabimenyesha inzego z’umutekano.”

Avuga ko hari hari igihe abaturage bashobora gutoragura ibisasu byatabwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bityo akaba ari yo mpamvu bagomba kwitonda kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa bakangiza ibikorwa remezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *