Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, yatangiye gutakarizwa ikizere amaranye mu rukundo n’uriya muhanzi amezi atanu ndetse ahakaba hari umukobwa ubu ushyirwa mu majwi nk’umusimbura we. Amakuru ari hanze avuga ko nyina wa Diamond atigeze akunda Tanasha, bijyanye n’uko hari ikizungerezi cyo mu gihugu cya Oman yari yaramaze kubonera umuhungu we. Bivugwa ko uwo mukobwa akomoka mu muryango w’abanyemari, ari na yo mpamvu Sandra Kassim Sanura yifuje ko umuhungu we ari we yarongora. Bwa mbere uwo mukobwa yahuye na Diamond muri Gicurasi 2019, ubwo uyu muhanzi yari yagiye gutaramira muri Oman. Nyamukobwa ngo yahise atangira kwiyumva mu ndirimbo za Diamond, atangira no kumukunda atyo. Umwe mu ncuti za hafi za Diamond yabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko mu ntangiriro za 2019, nyina wa Diamond yamusabye kureka Tanasha ngo amusimbuze uwo mukobwa w’Umunya-Oman, undi ahitamo kubigenza gake. Impamvu ngo ni uko Tanasha yari afite inda y’amezi atatu. Aya makuru yanashimangiwe na Se wa Diamond, Nasseb wavuze ko uwo mukobwa yamwumviseho, gusa yirinda kugira byinshi amutangazaho. Umuryango wa Diamond wakoze ibirori wishimira igenda rya Tanasha Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuryango wa Diamond wakoze ibirori wishimira igenda rya Tanasha. Ni ibirori byabereye ahitwa Madale-Tegeta i Dar Es Salaam. Uncle Shamte, umufana wa nyina wa Diamond yemeje ko ibirori byabayeho, bishimira igenda rya Tanasha. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Tanasha Donna yasubiye iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania, nyuma yo gutandukana na Diamond.
Uwatanze aya makuru yavuze ko nyina wa Diamond n’umukobwa we witwa Esma bajya bacishamo bakajya gusura uwo mukobwa muri Oman.Yavuze ko” Nk’umuntu uzi neza uriya miryango, Ntabwo nababajwe no kuba Tanasha yaratandukanye na Diamond.”

4 Responses
Byinshi ku mukobwa ushenye urugo rwa Tanasha na Diamond
Mama mbaya unashauliya mtoto wako kubomowa unyumba wake.
Byinshi ku mukobwa ushenye urugo rwa Tanasha na Diamond
Mama mbaya unashauliya mtoto wako kubomowa unyumba wake.
Byinshi ku mukobwa ushenye urugo rwa Tanasha na Diamond
Ibi bige bibera isomo abakobwa bose.Bitondere biriya babeshyana n’abahungu ngo “bari mu rukundo”.Akenshi iyo uhaye umuhungu icyo aba ashaka (kuryamana),araguta agafata undi.Abahungu baharara vuba bagahararukwa vuba.Rwose bakobwa mureke gushukika.Imana yabahaye ubwenge.Mubukoreshe neza mutajya mu busambanyi.