Ni kenshi uzasanga abantu cyane cyane igitsina gore bahangayikishijwe no gutakaza umusatsi biterwa no kuba wapfuka cyangwa kwanga gukura. Nubwo abenshi bibwira ko ibi bikunze kuba ku gitsina gabo si ko biri kuko n’igitsina gore gihura n’iki kibazo Kandi kikabazahaza cyane ndetse bamwe bakabyumva nko gutakaza uburanga bwabo.
Ibi biterwa n’ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibishobora kwikiza ndetse n’ibiba ari uruhererekane rw’umuryango byagabanywa ariko ntibishire burundu. Gusa hari ubwo ibi bibazo biba ari ibyashira habayeho guhindura uburyo bw’imibereho gusa.
Ni ngombwa kwegera muganga igihe cyose hari impinduka zibaye ku buzima bwawe ariko aha hari uburyo 5 karemano budafite ingaruka wakwifashisha wirinda gutakaza umusatsi wawe. Numara kuzireba zose uricuza impamvu utakoraga ibi bintu buri munsi!
1. Koresha imiti yoroheje kandi yizewe
Ibyo abenshi bita ibirungo by’umusatsi bihoraho nka Kanta ndetse n’ubushyuhe bukoreshwa mu nzu zogosha zikanatunganya imisatsi bishobora kukubera intandaro yo gutakaza umusatsi wawe. Icyo wakora igihe uhuye ni iki kibazo ni uguhindura ibyo wakoreshaga mu gutunganya umusatsi wawe aha uwogamo bisanzwe n’isabune yo mu mutwe nka shampu(shampoo) maze ukawutunganya utifashishije ibisokozo bikomeye.
Mu gihe udashobora kureka ibihindura ibara ry’umusatsi wawe byibura shaka ibitarimo amoniya(ammonia), perogiside(peroxide) cyangwa parafenilenediyamine(para-phenylediamine)[PPD]. Ugomba kandi kwirinda kuzirika umusatsi cyane kuko bituma wikwegera mu mizi yawo bikaba byawutera gupfuka bya hato na hato.
2.Koresha amavuta meza
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amwe mu mavuta ashobora kuvura uburwayi bwo kubura umusatsi nko kuzana uruhara imburagihe(alopecia areata). Aya mavuta ashobora gukuza no kugira umusatsi mwiza ni ayo mu bwoko bwa cedarwood,lavender nayitwa rosemary iyo avanzwe ukayatsirima mu musatsi agabanya ibyago byo gutakaza umusatsi ku kigero cya 43%.
Abahanga bagaragaje ko udutonyanga 2 tw’ubu bwoko bw’amavuta mu biyiko 2 bya jojoba,coconut cyangwa olive ushobora gukoresha amwe mu mavuta yavuzwe ushatse mu gihe ukora imvange. Iyi mvange uyitsirima mu musatsi ugategereza iminota 10 mbere yo koga mu mutwe.
3.Gabanya umunaniro ukora siporo
Umunaniro ni kimwe mu bintu bikomeye bitera gutakaza umusatsi. Hari inzira nyinshi wakoresha ugabanya umunaniro mu buzima bwawe gusa siporo irenze izindi kuko yo ifite ibyiza byinshi birenze kugusha neza umusatsi. Uretse kuba siporo igabanya umunaniro inatuma amaraso atembera neza bituma umusatsi uvoma intungamubiri uba ukeneye ngo ukure neza.
Yoga ni yo siporo irenze izindi ibasha kuruhura umuntu ndetse no kumukomeza amagufa no kunanura imitsi.
4.Gukoresha Iyakuramyakura
Iyakuramyakura ni indi nzira yo kugabanya umunaniro no kuroshya itembera ry’amaraso. Ntawasobanura neza aho iyakuramyakura rihurira n’imibereho myiza y’umusatsi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyakuramyakura rifasha abafite ikibazo cyo gutakaza umusatsi kugenda bunguka undi. Ni byiza guhozaho iki gikorwa yewe ndetse bikaba buri munsi ku bishoboye. Gusa nta mpamvu yo kwiheba kuki kuba wabona impinduka ku musatsi ntibisaba iyakuramyakura ryakozwe igihe kirekire. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iminota nibura 4 ku munsi mu gihe cy’ibyumweru 24 bihagije mu guha ubudahangarwa umusatsi wawe.
5.Koresha inyongera
Niba uhura n’ikibazo cyo kutabona intungamubiri zose mu ifunguro ryawe koresha uburyo bwo gushaka inyongera zaziba icyo cyuho. Ubumenyi bwagaragaje ko vitamini A, B, C, D ndetse n’imyunyu ngugu ko byose bigira uruhare mu ikura n’ikomera ry’umusatsi cyane cyane iyo bije mu mihindagurikire n’iremwa by’utunyangingo.
Vitamini D by’umwihariko iyo ibuze mu mubiri ishobora gutera ingorane zirimo no kuzana uruhara imburagihe.
Izindi nyunganiramirire zivugwaho gukomeza umusatsi no kuwukuza twavuga nka bjinsengi(ginseng) ifite ibinyabutabire bishyigikira ikura ry’umusatsi ndetse na palimeto(palmetto) igabanya ibura ry’umusatsi ku bagabo ikanaronda imisemburo yabo uko bagenda bakura.



2 Responses
Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi
njye ndumva inama zatanzwe zose arizo gusa nibazaga ngo ubu muri kigihe umukobwa ngo niwe urimo gufata iyambere akabwira umuhungu ko amukunda?ngo abatabikora ni ukuguma iwabo?
Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi
njye ndumva inama zatanzwe zose arizo gusa nibazaga ngo ubu muri kigihe umukobwa ngo niwe urimo gufata iyambere akabwira umuhungu ko amukunda?ngo abatabikora ni ukuguma iwabo?