Minisitiri w’Urubyiruko n’Imibereho y’Abana muri Uganda Hon. Florence Nakiwala Kiyingi yavuze ko azafunga Paul Mutabazi bakunze kwita Fresh Daddy kubera gusesagura amafaranga y’umuhungu we Fresh Kid.
Ibintu byafashe indi ntera ubwo uyu Fresh Daddy hamwe n’itsinda bari bahamagarwanywe bananirwaga gusobanuda imikoresherezwe y’amafaranga yabaga kuri konti y’umuhungu we Fresh Kid ibintu byababaje cyane Hon.Nakiwala ndetse ababwira ko uri mu bakoresheje amafaranga ya Fresh Kid wese azabiryozwa byarimba akanafungwa.
“Ndagufunga rwose nutanyereka imikoresherezwe y’amafaranga yari kuri konti y’uyu mwana. Ntiwagombaga gukoresha umwana kandi si nawe umubikira amafaranga kuko bihabanye n’amategeko.” Hon. Nakiwala Kiyingi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda MBU avuga ko uwitwa Fresh Daddy se w’umuhanzi w’umwana muri Uganda ariko umaze kuba ikimenyabose, Fresh Kid ko ashobora kwisanga mu nzu y’imbohe kubera amafaranga y’umwana we yakoresheje yinezeza akayasesagurira mu gukemura ibibazo bye bwite.
MBU gikomeza kivuga ko mu gihe Fresh Daddy atishyuye amafaranga y’umuhungu we yasesaguye gifite amakuru yizewe ko ashobora kwisanga mu munyururu.
Ubuyobozi bwahaye uyu mubyeyi Fresh Daddy icyumweru kimwe ngo abe yamaze kugarura amafaranga yose y’umuhungu we yasesaguye bitaba ibyo agafungwa.
Aya mafaranga bivugwa ko yakoreshejwe mu buryo budakwiye ni ayo Fresh Kid akorera mu bitaramo bitandukanye akorera mu gihugu cye cya Uganda. MBU nticyatangaje ingano y’amafaranga Fresh Daddy yasesaguye.


