Habumugisha Serge, umunyeshuri w’imyaka 11 wo mu Karere ka Rutsiro, yakoze ikizamini ahetse murumuna we w’imyaka hafi ibiri, nyuma yo kwanga gusiba ishuri.
Byabereye mu Murenge wa Kivumu, aho nyina wa Habumugisha yari yagiye kwa muganga mu gitondo, amusiga hamwe n’umwana muto amwizeza ko agaruka vuba. Gusa yatinze gutaha kubera ko kwa muganga bamubwiye ko ategereza abaganga.
Mu gihe amasaha y’ikizamini yari ageze, Habumugisha yafashe icyemezo cyo kujyana na murumuna we ku ishuri aho guhitamo gusiba. Abarezi bamubonye bamufashije murumuna we kugira ngo abashe gukora ikizamini atuje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda yabwiye itangazamakuru ko yashimye ubutwari bwa Habumugisha avuga ko ari urugero rwiza rwo kwihangana no guharanira uburezi.
Yibukije ababyeyi ko badakwiye gusibya abana ishuri ngo ni uko bafite inshingano zo kwita ku bavandimwe babo.



