Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye.
Isinya ry’aya masezerano ryabereye mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba ari kugirira i Kinshasa.
FARDC yatangaje ko uru ruzinduko rw’uriya Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ruri mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati yayo na UPDF mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Mu nama yahuje Gen. Muhoozi na mugenzi we wa RDC, Lt. GĂ©n Jules Banza Mwilambwe, impande zombi zishimiye umusaruro umaze kugerwaho mu bikorwa zifatanya, by’umwihariko muri operation Shujaa igamije kurandura ADF.
Ni ibikorwa ngo byasenyewemo ibirindiro byinshi bya ADF.
FARDC na UPDF kandi basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu bijyanye no guhuza ibikorwa byabo ku rugamba, guhanahana amakuru y’ubutasi no guhana imyitozo ya gisirikare ariko hubahwa ubusugire bwa RDC.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Igisirikare cya Uganda n’icya RDC byatangiye gufatanya kugaba ibitero ku mutwe wa ADF, ndetse ingabo z’ibihugu byombi zashoboye kwica abenshi mu barwanyi b’uriya mutwe barimo n’abakuru bawo.


