Abagabo babiri; Nzabonimpa Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Ngaju mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki na Karangwa Cyprien ucumbitse mu Murenge wa Kiziguro bavuga ko bambuwe ubutaka bwabo n’Akarere ka Gatsibo, buri ahakorera koperative, COOPRORIZ-Ntende ihinga umuceri,ntibahabwe ingurane bategereje kuva mu 2009. Nzabonimpa w’imyaka 44 yatangarije Bwiza.com ko isambu ye ingana na hegitari yayambuwe, ntiyahabwa ingurane yayo ingana miliyoni 24, 982, 360 Rwf nk’uko umugenagaciro wigenga yabyemeje. Avuga ko iherereye mu Mududugu wa Kigimba 1, mu Kagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama. Mugenzi we, Karangwa avuga ko iye ingana na hegitari yahawe agaciro ka Frw miliyoni 12, iherereye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama. Nzabonimpa avuga uko byatangiye bajya kwamburwa amasambu yabo. Ati “ Akarere ka Gatsibo, RCCP na MINAGRI baraje bayobowe na Meya Murego Jean Marie Vianney badukoresha inama, batubwira ko bagiye kutwimura aha hantu bakahakorera ibikorwa by’inyungu rusange, tubahe amafaranga bati ubwo mwakize byarangiye. Twatangiye kwishima tutazi ko batuzaniye ubutindi.” Bakuwe mu mitungo nta genagaciro bakorewe Uyu muturage yatangarije Bwiza.com ko “ Nta genagaciro akarere kakoze, ko ahubwo ko ngo “ Twagiye kubona tubona bazanye ama mashini, bubaka ingomero, bataratwishyura, bataranatubarira. Iki twarakibatsindiye mu rukiko i Nyagatarer. Nyuma rero twahise dukeka ko badukoreye amanyanga ni bwo twashakaga uko twakora igenagaciro ry’imitungo yacu. Ibyo byabaye mu 2009. Twari abantu 27 bose. Imashini zaraje zirimbura isambu yanjye y’ibikaju [ibisheke] yose ingana na hegitari.” Bagannye inkiko baratsinda ariko ntibishyurwa Nzabonimapa avuga ko babonye batsihyuwe, abaturage 27 bishyize hamwe barega Akarere ka Gatsibo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare. Avuga ko yatsinze, urukiko rukamugenera Frw 13, 977500 nyuma y’aho umucamanza Mugeyo Jerome agereye ku isambu ye. Avuga ko urukiko rwamugeneye ayo mafaranga rugendeye ku nyandiko zo mu nzego z’ibanze zarimo n’uwa Gitifu w’Umurenge rumusabira guhabwa ingurane z’ubutaka bwe Avuga ko Karangwa we yatsinzwe icyo gihe ndetse n’ i Rwamagana ariko byagenze gusa ntibanyuzwe. Avuga ko Akarere ka Gatsibo kajuririye umwanzuro w’urukiko kakajya mu Rukiko Rukuru rwa Rwamagana, kakamutsinda kavuga ko nta byangombwa by’ubutaka yari afite. Ikibazo cy’icyangombwa cy’ubutaka Bwiza.com yababajije impamvu batajuririye umwanzuro w’urukiko niba batawemera, Nzabonimpa yavuze ko ” Twabuze amagarama y’urukiko ngo tujurire, nta n’ubushobozi twari dusigaje bwo kwishyura umwavoka. Aho nkanjye nakuraga ubushobozi, bari baramaze kuhanyambura, nta kindi twari gukora uretse kwitabaza izindi nzego. None se nka Karangwa wahise ajya gucumbika urumva hari ikindi yari asigaje? We yari yaranatsinzwe kandi ubutaka yarabuhawe mu gihe cy’isaranganya.” Avuga ko hishyuwe bake, abandi barasigara kandi bazira uburyo babonye amasambu. Ati “ Isambu nayibonye mu gihe cy’isaranganya ryabaye mu Rwanda mu mwaka 1997. Haza kubaho umushinga wa RSSP na MINAGRI wagiranye amasezerano n’Akarereka Gatsibo ku bw’inyungu rusange, namburwa isambu gutyo.” Bagannye inzego zitandukanye biba iby’ubusa Aba baturage nyuma yo kugana inkiko ikibazo cyabo bakabona ntigikemutse, bagannye izindi nzego ngo zibashe kuko ngo bakorewe akarengane. Mu nzego bagannye, harimo ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, biba iby’ubusa. Aba kandi bavuga ko bandikiye Urwego rw’Umuvunyi, Minisitiri w’Intebe, Inteko ishinga amategeko ndetse no kwa Perezida Kagame ariko ntibabona igisubizo. Nanone bakomeje kumenyesha ikibazo cyabo buri meya mushya w’Akarere ka Gatsibo ariko ntibagira igisubizo bahabwa Ku kuba baramenyesheje Perezida Kagame ho ngo “ Ntibazi niba ibaruwa bamwandikiye yaramugezeho.” Kwamburwa amasambu byarabatindahaje Aba baturage bombi batangarije Bwiza.com ko nyuma yo kwamburwa amasambu yari atunze imiryango yabo, bakennye kakava kugeza n’aho bamwe bagiye gucumbika mu miryango. Cyprien Karangwa w’imyaka 60 n’umuryango we w’abana umunani n’umugore, acumbitse mu Mudugudu w’Umunanira, Akagari ka Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro. Ahumekana imbaraga nke, Karangwa yabwiye Bwiza.com ati ” Mbayeho nabi n’umuryango wanjye. Ntunzwe no kwatisha kuko iriya sambu ni yo yonyine nari narahawe mu isaranganya. Bakiyinyambura, nahise njya gucumbika. Nahise nza ku isambu y’urumuryango yo kwa mushiki wanjye. Kwiga kw’abana biragoye, kubona mitiweli ntibyoroshye, twararenganye rwose.” Nzabonimpa na we ufite abana batanu avuga ko abahungu be babiri batabashije kwiga kuko aho yakoraga amafatanga bahamwambuye. Ati ” Sinaburaga Frw 100,000 ku kwezi. None abana babayeho nabi. Nabaye mfuye kubaka akazu ngo ndebe ko nareka kubungana abana n’umugore.” Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangarije Bwiza.com ko ” Hari abaturage bagenda bagaragaza ko barenganye ubwo bimurwaga icyo gihe. Yavuze ko ariko ko hari n’abaza babeshya bashaka guhabwa ingurane ku nshuro ya kabiri bitwaje ko umuyobozi yahindutse.” Meya Gasana yabwiye Bwiza.com ko ari muri konji gusa ngo yasabye aba baturage kujyana ibyangombwa byabo kuri umwe mu bakozi b’Akarere ka Gatsibo ngo asuzume ikibazo cy’aba baturage. Avuga ko aba baturage, Nzabonimba Jean Bosco na Karangwa Cyprien atari yarigeze ababona bamugezaho ikibazo cyabo. Avuga ko igisubizo cy’ikibazo cyabo kizamenyekana neza nyuma yo gusuzuma ibyangombwa byabo. Aba baturage bombi basabwe kujyana ibyangombwa byabo ku Karere ka Gatsibo ngo hashakwe umuti w’ikibazo cyabo. Bwiza.com izakomeza gukurikirana iby’iki kibazo. Hirya no hino mu Rwanda humvikana ibibazo bitandukanye mu bijyanye n’ubutaka. Ku bijyanye n’ingurane, abaturage bumbikana kenshi bavuga ko bafite ibibazo bijyanye n’iyi ngingo kandi hari amategeko abigenga atomoye rimwe na rimwe usanga atubahirizwa.
Nzabonimpa avuga ko mu 2009 nta byemezo byabagaho ubwo isambu ye yayamburwaga. Avuga ko “ Ibyemezo by’ubutaka byasohotse mu 2012, icyo gihe mu 2009 ubwo bamburwaga amasambu nta byo twagiraga. Nanze kujya gufata icyemezo cy’ubutaka nari ntagikoreraho ibikorwa byanjye, mbona akarere karabunyambuye.”


