Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), Gen. Rudzani Maphwanya, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye kongera gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuharwanira n’umutwe wa M23, mu gihe cyose zizaba zibisabwe.
Uyu Jenerali yabitangaje ubwo yaganiraga n’abasirikare ba kiriya gihugu baheruka gutaha bavuye mu mujyi wa Goma na Mubambiro, aho babaga kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo batsindirwaga mu mirwano yasize M23 ifashe Goma.
Gen. Maphwanya yabwiye abasirikare ayoboye ko M23 ubwayo yiyemereye ko SANDF yayikubise ahababaza ubwo barwaniraga i Goma, ashimangira ko ibyabaye biteguye kubisubiramo mu gihe bazaba basabwe gusubira kurwana n’uriya mutwe.
Yagize ati: “Inkuru ibarwa n’abari ku rundi ruhande rw’urugamba, kubera ko bayizi. Barayumvise kandi ni na bo bayihamije. Rero Nibiba ngombwa ko dusabwa kongera kubikora tuzabyongera, kandi nzajyana namwe.”
Urugamba rwasize M23 ifashe Goma, Afurika y’Epfo yemeje ko yarutakarijemo abasirikare 14; ndetse nyuma yarwo ingabo z’iki gihugu n’izo mu bihugu bya Malawi na Tanzania bafatanyaga nta yindi mirwano bongeye kujyamo kugeza batashye.
Gen. Rudzani Maphwanya yabwiye abasirikare ba SANDF ko n’ubwo batashye we abibara nk’aho batsinze urugamba, ngo kuko nyuma yo kutarusubiraho byabaye ngombwa ko uwo bari bahanganye na Leta ya RDC bajya ku meza y’ibiganiro.



4 Responses
uyu si umusivire ra?
none se bamanitse I drapeau ry’umweru kubera ko bakubise cg bakubise?
Yangaga ubaca intege abatarajyayo!!!
uyu mugabo ni umusirikare? ngo biteguye gusubirq gukubita? hahahhahah abo abwira nta bwenge bagira ariko? ibitambaro by’umweru byo gukubitwa bamanitse ntiyabimenye?
Harya hari Abanyafurika y’Epfo bakiri i Goma? ubwo ntacyo kandi M23 iribubabazw kuri ibi bivugwa n’umusazi wabo?! ingrant seulement , umusirikare uvuga ubusa kweli