20250621_214246

Gen. Muhoozi yakiriwe na Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gen. Muhoozi ari i Kinshasa kuva ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena, mu ruzinduko rw’akazi ari kuhagirira.

Gen. Muhoozi yahuye na Tshisekedi, nyuma y’umunsi umwe ahuye akanagirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo za RDC, Lt. Gén Jules Banza Mwilambwe.

Ni ibiganiro byasize UPDF na FARDC basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Tshisekedi ubwo yahuraga na Gen. Muhoozi kuri uyu wa Gatandatu, yashimiye Uganda ku bw’umusanzu ikomeje gutanga mu kurwanya umutekano muke mu karere.

Yagaragaje kandi ko ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Shujaa ingabo za Uganda zifatanyamo na FARDC mu rwego rwo kurandura umutwe wa ADF bikomeje kugenda neza, kuko byatumye ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC bigarukamo amahoro ndetse abaturage bari barakwiye imishwaro bashobora gutahuka.

Umwe mu bitabiriye ibiganiro bya Tshisekedi na Muhoozi asubiramo Perezida wa RDC yagize ati: “UPDF yagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze n’icyizere mu baturage bari basumbirijwe bihoraho.”

Gen. Muhoozi we yagaragaje ko Uganda yiteguye gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo akarere kabone amahoro, anashimangira ko igihugu cye cyiteguye kwagura ubufatanye bwa gisirikare hagati yacyo na RDC.

Yunzemo kandi ko ubufatanye mu by’umutekano ari bwo rufatiro rw’iterambere rirambye ry’akarere.

Kuva mu Ugushyingo 2021 ingabo za RDC na Uganda zifatanya muri Operation Shujaa, ndetse impande zombi zivuga ko biriya bikorwa byagize uruhare mu gusenya ibirindiro byinshi bya ADF ndetse no kwica abenshi mu bahoze ari abarwanyi bayo barimo n’abayobozi bakuru.

Usibye biriya bikorwa, Kampala yanemereye Kinshasa ko izayifasha kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by’uburasirazuba bwa kiriya gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *