Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abamansuzi 13 basanzwe bambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Abazwi ku izina ry’abamansuzi 13 bafatiwe mu kabyiniro i Mbarara nyuma y’aho Polisi ibasanze babyina bambaye ubusa.

Igipolisi cyafunze abamansuzi 13 barimo abahungu 2 basanzwe mu kabyiniro ka Ground Zero babyina bambaye ubusa. Umwe mu batawe muri yombi,Steve Chan yatangarije Chimpreports bamwe muri bo bahawe akazi na nyiri aka kabyiniro bavanwe I kampala, mu gihe abandi ngo ari abana b’abanyeshuri bo muri Mbarara binjizwa mu bumansuzi mu tubyiniro dutandukanye muri Mbarara na Kabale.

Capture

Abatawe muri yombi bakomeje gutakambira Polisi basaba imbabazi bavuga ko baba bashaka amaramuko ibababariye batasubira kumansura.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi wa Polisi muri Mbarara, DPC Jaffar Magyezi, yateye utwatsi ubusabe bw’aba bantu, avuga ko kubona abana bajya ku rubyiniro bambaye ubusa ari ikintu kibabaje ku muryango w’Abanyankole.

hkl

Yakomeje avuga ko bamwe muri aba bamansuzi batawe muri yombi ari abana b’abakobwa b’imyaka 15, akaba yashinjije ababyeyi babo kutita ku nshingano zabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *