Thomas Lubanga akiri mu nyeshyamba

Thomas Lubanga wagereranyijwe n’imbeba yakorerwagaho igerageza yafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Thomas Lubanga wagereranyiwe n’imbeba yakoreweho igeregeza n’Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi (ICC) kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 yasohotse muri Gereza ya Makala iherereye mu mugi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho yari afungiwe azira ibyaha by’intambara.

Thomas Lubanga Dyilo yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi tariki ya 12 Mutarama 2006, nyuma y’iperereza ryamukoreweho guhera mu 2004. Yari akurikiranweho ibyaha by’intambara birimo kugira uruhare mu bwicanyi no kwinjiza abana mu gisirikare, ibyaha yakoreye muri teritwari zirimo Bunia na Ituri.

Mu 2000 ni bwo Lubanga yashinze ishyaka rya Union des Patriotes Congolais (UPC) rigira umutwe witwara gisirikare witwa Forces Patriotiques pour la Libération du Congo (FPLC), awubera umuyobozi. Uru rukiko rwashinje uyu mutwe kugira uruhare mu mfu z’abantu barenga 8000, abandi barenga 600,000 barahunga.

Thomas Lubanga akiri mu nyeshyamba
Thomas Lubanga akiri mu nyeshyamba

Iperereza intumwa za ICC zakoze muri icyo gihe, ryanzuye ko Thomas Lubanga atabwa muri yombi, bishyirwa mu ngiro tariki ya 17 Werurwe 2006, yari ibaye inshuro ya mbere uru rukiko rufunze umuntu kuva rwabaho tariki ya 1 Nyakanga 2002.

Mu 2012 ni bwo Lubanga yahamwe n’ibyaha yari akurikiranweho, akatirwa igifungo cy’imyaka 14, yagombaga gukurwaho iyo yari amaze afungiwe muri gereza y’i Lahe igera kuri ine. Icyo gihe yakomeje gufungirwa mu Buholandi kugeza mu 2015 ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’igifungo, yoherezwa muri gereza ya Makala iri mu mujyi wa Kinshasa.

Lubanga yafunguwe arangije igihano yakatiwe gusa we ntabwo yigeze anyurwa n’imikirize y’urubanza. Na we ubwe ahamya ko yabaye nka ‘ya mbeba ishyirwa ahakorerwa ibizamini by’ubuzima (Laboratoire) kugira ngo ikorerweho igerageza’. Ngo ibi ni byo byamubayeho muri ICC, ariko abwira BBC ati: “Nsubiye iwanjye n’umutima ubohotse ngo mbashe kureba icyakubaka umuryango rusange.”

Kutanyurwa n’imikirize y’urubanza ya ICC kwa Thomas Lubanga kurajyana n’inshuro nyinshi uru rukiko rwanenzwe ko rwibasira Abanyafurika kurusha uko rwajya rurenga rukareba n’abanyabyaha hakurya y’inyanja.

Impaka nyinshi zabayeho ubwo uru rukiko rwashakaga guta muri yombi Omar al Bashir wabaye Perezida wa Sudani, ibihugu bimwe ntibyabishyigikira, bamwe mu bategetsi bavuga ko afungirwa imbere mu gihugu cye. Gusa n’ubwo we yatangaje atyo, hari abaturage bari muri Ituri bagaragaje ko batishimiye ko afungurwa bitewe n’ubuhamya bw’ibyo yakoze bavuga ko bafite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *