Iyi Si iraruhije kandi iteye agahinda bavandimwe! Ibimpindanya ntibibura mba mbaroga. Namwe se mwese ntawe utazi ko ntunzwe n’ibaba ryanjye, ikaramu yanjye, uruhu rwanjye, ibuku ryanjye, isaho yanjye, isakoshi yanjye. Ikivi cyanjye nkiva imbere ncyushije ariko nakoze kuri ibyo bikoresho byanjye mbana nabyo igihe cyose kugira ngo bimpe amaramuko kuko muri byo ariho mena ngasuka ibintu by’ubwenge nsangiza abasomyi bacu beza ba bwiza yo gaheka.
Bintera kudasabiriza kandi bikanyemeza ko ndi umwana w’umukiranutsi kuko umwana w’umutambyi data yambwiraga ko kuva yavuka atigeze abona umwana w’umukiranutsi asabiriza. Yemwe burya, babivuze ukuri koko nta byago nko gusaba uwo wimye! Ariko ntimwikange kuko ntaragera kuri urwo rwego ariko agahinda karanyishe ku bwo kuba ntagikora umwuga wanjye kinyamwuga kandi rubanda bemera ibyo mbagezaho iyo ndi mu mwuka. Burya rero kandi umudiho uva mu itako; nakura he agatege n’imbaraga mu gihe inda yasamye ntagiherukamo kubera kutagera aho nifuza kugera kandi mbyifuza ku mutima?
Nari nemerewe kugenda hose ntara amakuru hirya no hino nka Amabilisi Sibomana na Sibomana Atanazi, abanyamakuru bakuruye benshi bakabakundisha gukunda amakuru y’igihugu n’abakuru yuzuyemo ubuhanga buhanitse?
Aho nyuze hose ubu abo ntaraho amakuru baranyikanga bakanyishisha bakanga ko mbatunga mikoro ngo ntabanduza icyorezo, bakanena mu buryo bwose ngasigara nipfumbase mapfubyi. Ngire nte? Nimumbwire! Abana banjye uko bakabaye bose nagiye kubona ejo mbona banguyeho ngo bacyuwe n’icyorezo. Kubona tagisi bakankubira kabiri itike twari dusanzwe twishyura. Najya guterana mu rusengero ngo ntibyemewe kandi nsanzwe ntunzwe n’umwuga wanjye, amaturo n’ibyacumi. Ngiye gukurikira agapira kuko burya nikundira gikundiro kandi nkicara mu ntebe y’abanyacyubahiro hamwe na Rwarutabura na ba afande , ngiye kumva numva ngo sinemerewe kujyayo kandi hamara stress.
Biba ngombwa ko nazamutse mu bushorishori bw’igiti hamwe n’itsinda ry’abakunzi bagenzi banjye turebera agapira mu kirere cya Byuma. Nabuze epfo mbura ruguru mbura icyo mfata mbura n’icyo ndeka. Narabajije iyo nyagwa ngo coronavirusi bambwira ko yica byihuse kandi yandura bikomeye. Nsanga rero ngikunze ubuzima bwanjye Kandi nkaba ngomba kwitonda kuko n’ubwo inda n’ubuzima bifitanye isano ya bugufi, ariko ubuzima buri hejuru y’inda Kandi ko inda itagomba gutegeka ubuzima bwanjye.
Icyari umujinya gihinduka ukwihangana no gukurikiza amabwiriza arengera ubuzima. Mu bujiji bwanjye kuko burya n’ubwo ndi umuhanga, amashuriyanjye si menshi ariko ayo mfite yose arampagije aranantunze, si ndi inkandagirabitabo cyangwa inka nk’uko abagome bakunda kubivuga. Naribajije nti ese iyi nyagwa yaba ipfana iki na ya modoka bitaga corona umukungu w’iwacu twese twemeraga yaratunze mu Karere k’iwacu. Baransetse ariko nabo nta gisubizo bampaye.
Ndongera ndibaza nti: “Ese byaba ari kimwe mu bimenyetso by’imperuka y’Isi bivugwa mu gitabo cya Matayo?” Ncyibaza ibyo nibuka ibihumbi by’abaturage bari baherutse guhitanwa na Ebola mu baturanyi. Nibuka kandi imvura idasanzwe iherutse guhitana ubuzima bw’abakirisitu basengeraga mu buvumo, nibuka abantu hirya no hino bamaze iminsi biyahura bimanitse, nibuka intambara n’amakuru yayo hirya no hino, nibuka imyuzure yamaze abantu, nibuka inkangu zamaze abaturage……ndavuga nti rwose ibi ni ibyo bihe kuko mbona nta gisigaye byose bimaze gusohora.
Kubera iby’ubusaza kandi burya gusaza ari ugusahurwa nari meze nk’uri mu nzozi kandi ngomba kuvuga kuri icyo cyorezo nuko nubura ibaba ryanjye nshishimura vuba vuba ngo twese hamwe turengere ubuzima bwacu dukurikiza inama duhabwa n’ababishinzwe. Ubu nahisemo kudahoberana no gusuhuzanya bya kinyarwanda, nkaraba igihe cyose intoki zanjye, nkurikira misa kuri televiziyo, sinkijya kuyatara uko nishakiye nahisemo kwiyandikira ibitekerezo, inama shwi da narazihebye!, kujya guhaha mu isoko mbikora gake….ibyo byose nirinda gukoza umubiri wanjye ku muntu uwariwe wese.
Ni yo mpamvu nimubona inkuru za Sebaba zitakiryoshye muzamenya icyabiteye.
Iyo nyagwa nta bwoba igira kuko idatinya uwo ari we wese. None se ntiyadutse mu ba perezida, mu baminisitiri, mu basirikari no mu bakinnyi b’umupira bakomeye? Wowe yagusiga? Ariko birashoboka kuyirinda no kuyirinda abandi.


